Ibihe by’amacakubiri, imyemerere itavugwaho rumwe: Ikiganiro na Dr Byiringiro uyobora Abadivantisiti

Pasiteri Dr Byiringiro uyobora Itorero ry Abadivantisiti b Umunsi wa Karindwi kuva mu 2005
Ibibazo by’iri torero byaje no gushyikirizwa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, binyuze muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’Igihugu mu Mutwe w’Abadepite.

Icyo gihe Abadepite bagize Komisiyo basabye aba bakirisitu b’i Gitwe kubanza kujyana ikibazo cyabo mu rwego rushinzwe gukemura amakimbirane mu idini ryabo.

Ibi bibazo byaje gukurikirwa n’indi nkundura ya bamwe mu bayoboke b’iri torero batifuzaga ko icyicaro gikuru cyaryo kivanwa i Gitwe ngo kijyanwe i Kigali. Abavugaga ko batabishaka bashingiraga ku kuba byaba ari ugutambamira umuco wo kubungabunga amateka.

Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko ibyo bibazo n’ibindi itorero ryabinyuzemo ariko hamwe no gusenga, kubiha umwanya n’urukundo aribyo byagaruye umwuka mwiza bituma abizera bongera kunga ubumwe.

Ati “Iyo ufite umugambi wo gukora ibyiza, byanze bikunze hagira abantu babibona. Hariho benshi bifuza gukoresha ururimi, ingufu cyangwa gutanga ibihano bakibwira ko aribyo bishobora kurangiza ibibazo. Ikibazo kirangizwa n’urukundo, kwihangana no kugiha igihe. Niryo banga twakoresheje.”

Imyemerere y’iri torero ntikunze kuvugwaho rumwe…

Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa! Aka ya mvugo y’iwacu ngo ‘agahugu umuco akandi uwako’, niba uteganya kuba umukirisitu mu Itorero ry’Abadiventisiti menya ko hari ibyo uzasabwa kwitwararika nko kubahiriza Isabato, kwirinda icyaha n’igisa nacyo n’ibindi.

Niba uziko utazubahiriza ibivuzwe mu gika kibanziriza iki, uzafatwa nk’uwananiranye kandi igikurikiraho icyo gihe ni ‘Ukuguheza’.

Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko amategeko y’iri torero rifite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari mpuzamahanga kandi kuyubahiriza aba ari inshingano z’umwizera wese cyane ko hari inzego zegereye abakirisitu zishinzwe kubafasha mu kubibutsa ayo mategeko.

Ati “Abizera turagebera ariko burya ushobora kwegera umuntu wamushaka we ntagushake na kumwe umubyeyi abyara umwana akamunanira. Ku Itorero uwananiranye turamuheza kuko tuba twaramugoragoje. Kumwigisha, kumuha inama, kumugenderera, kumutumaho abandi bantu kugeza aho ananirana tukavuga ngo turamuheje.”

Itorero ry’Abadiventisiti ryubakiye ku nkingi eshatu z’ingenzi zirimo iyogezabutumwa, ubuzima bwiza bw’abakirisitu n’uburezi bujyana n’uburere.

Hari imvugo n’imyemerere ikunze kuvugwa ku Badiventisiti bamwe irimo kuba batemera gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufata indangamuntu n’ibindi byinshi.

Nk’urugero, mu minsi yashize mu Rwanda abakoresha imbuga nkoranyambaga bahererekanyije amashusho y’abantu batatu bavuga ko ari ‘Abadive’ banze kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus nko kwambara agapfukamunwa mu ntara y’Amajyepfo.

Aba bantu bagaragaye mu Karere ka Ruhango bavugaga ko badashobora no kongera kohereza abana babo ku ishuri kubera ko ‘Isi yarangiye’ kandi ibintu byo gukaraba intoki no kwambara agapfukamunwa ari ibya ‘Satani’.

Pasiteri Dr Byiringiro yavuze ko aba bantu batari abizera kubera ko ibyo bakoze binyuranyije n’amahame y’itorero.

Yavuze ko “Bashobora kuba barabaye Abadiventisiti ariko bakaba barahejwe mu itorero, gusa kubera ko bakomeje gufata iryo zina abantu bakabafata nk’aho ari Abadiventisiti. Burya mu itorero iyo umupasiteri yahagaze imbere akabwiriza abantu ngo abantu ntibambare agapfukamunwa, icyo gihe mwabyitirira itorero.”

Yakomeje agira ati “Aho umuntu ageza ngo umwana we ntakajye mu ishuri, byaba ari akaga! Nonese yavuga ko ari inyigisho twigishije twarashyizeho amashuri? Izo nyigisho nibwira ko zituruka mu bitekerezo bye. Ku bw’izo mpamvu uwo muntu akwiriye gusangwa akabwirwa ko ibitekerezo bye bitari ukuri yakwanga kumva agashyikirizwa ubuyobozi.”

Ku batitabira gahunda za leta nko gufata indangamuntu n’ibindi, Pasiteri Dr Byiringiro avuga ko ari ‘Abasohoke’, bafata ibitabo by’Abadiventisiti bakabihindura bagendeye ku nyungu zabo n’abo bashaka kuyobya.

Ati “Ntaho Abadiventisiti bashobora kwandika mu bitabo byabo ngo ntimugakarabe, ntimukambare agapfukamunwa cyangwa ntimukajyane abana banyu mu ishuri.”

Yakomeje agira ati “Hari abasohoke bava mu itorero runaka, iyo yamaze kuvamo akavuga ngo nta ndangamuntu njyewe nshaka, indangamuntu ni icyaha, ni ikimenyetso cy’inyamaswa, bakavuga ngo ntibazatanga mituweli, abo bose rero ni imyumvire iri hasi ariko idakwiriye kwambara itorero ry’Abadiventisiti.”

Amateka avunaguye ya Pasiteri Dr Byiringiro

Pasiteri Dr Byiringiro Rukundo Hesron yavukiye ahitwa Butembo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1948, aho Se yakoraga ari Misiyoneri mu Badiventisiti.

We na barumuna be batatu bavukiye muri icyo gihugu, ariko ababyeyi be batekereza gutaha kugira ngo abana babo bige umuco w’igihugu cyabo. Dr Byiringiro yize amashuri abanza Rwankeri [Nyabihu], akomereza ayisumbuye i Burundi, akomereza muri Congo ari naho yarangirije.

Ababyeyi be bari batuye muri Komini ya Karago bose n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa we icyo gihe yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr Byiringiro yabaye umwarimu ku ishuri ribanza rya Rwankeri, aza kuhava ajya kwiga ibijyanye n’icungamutungo muri Kaminuza muri Zimbabwe. Yakoze mu bihugu bya Afurika y’Uburengerazuba ashinzwe ‘Audit’ (umugenzuzi w’imari) mu matorero y’Abadiventisiti muri ibyo bihugu.

Yaje kuhava ari muri Amerika gukomeza Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza, mu bijyanye n’Icungamutungo abirangije akomeza kwiga PhD mu bijyanye na ‘Tewologiya’ ari naho yarangije mu 2003, ahita asubira mu Rwanda. Kuri ubu afite umugore n’abana babiri n’abuzukuru babiri.

Dr Byiringiro yamaganye abaherutse kwiyitirira itorero ry Abadivantisiti bakavuga ko ryigisha kutambara agapfukamunwa ndetse bavuze ko badashobora kujyana abana mu ishuri

Icyicaro cy Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali

Uru nirwo rusengero rwa mbere rw’abadiventiste rwubatswe i Gitwe ahatangirijwe idini y’abadiventiste. Rwakiraga nibura abantu 600

Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ryubatswe i Gitwe mu mwaka wa 1931

Ubwo Poromosiyo ya mbere y’abize muri College Gitwe basozaga amashuri mu 1959

Bamwe mu banyeshuri bize muri poromosiyo ya mbere i Gitwe ku gicumbi cy’abadiventisti

Henri Monnier, umwe mu batangije itorero ry’abadivantisti mu Rwanda

Kaminuza y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ya AUCA, ni kimwe mu bikorwa by’iterambere byishimirwa byakozwe n’Abadivantisiti

Ishuri ry’Ubuvuzi rya AUCA ni irya kabiri rigezweho muri Afurika nyuma y’irya kaminuza ya Babcock muri Nigeria, rikaba irya karindwi ku Isi mu mashuri y’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *