Uko byari byifashe Nyabugogo ku munsi wa mbere wa Guma mu Rugo muri Kigali

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, Polisi ndetse n’izindi nzego zitandukanye, kuri uyu wa Kabiri bazindukiye mu bikorwa byo gufasha abaturage batunguwe n’icyemezo cya Guma mu Rugo bari mu Mujyi wa Kigali kandi bagombaga kujya mu bindi bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no hanze yawo.

Ni amabwiriza yashyizweho kuri uyu wa 18 Mutarama n’Inama y’Abaminisitiri yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, aho yategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri Guma mu Rugo y’iminsi 15, kugira ngo inzego z’ubuzima zibashe gukurikirana neza imiterere y’ubwandu bwa Coronavirus mu gihugu “bugeze ku gipimo giteye inkeke mu Murwa Mukuru w’u Rwanda”.
Aya mabwiriza yagombaga guhita atangira kubahirizwa, gusa yasanze hari abantu bamwe batari mu bice bashobora kumaramo iminsi 15, ari nayo mpamvu umunsi wa mbere wa Guma mu Rugo wahariwe gufasha abantu kugera aho bumva bamara iminsi 15 ya Guma mu Rugo.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, muri gare zihuza Umujyi wa Kigali n’ibindi bice by’igihugu hazindukiye urujya n’uruza rw’abantu benshi bashakaga kujya mu ntara ku mpamvu zitandukanye.
Inzego z’ibanze, izishinzwe umutekano, urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse na RURA, bakomeje gufasha abari muri gare ya Nyabugogo aho bari gufashwa kubahiriza amabwiriza arimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ndetse no gukaraba amazi meza n’isabune, mu gihe bategereje gutangira ingendo zabo.
Umuyobozi wa Serivisi zo gutwara Abantu n’Ibintu muri RURA, Anthony Kulamba yavuze ko uyu munsi wose wahariwe gufasha abantu bajya mu ntara gutaha ariko bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Yagize ati “Bahawe uburenganzira kugira ngo bakoreshe uyu munsi tubashakire uko bagenda buri muntu agende neza agere mu Karere aho atuye amahoro. Ni amahirwe yahawe abagomba kujya mu ntara kugira ngo bagende.”
RURA yasabye abaturage gukoresha uyu munsi bahawe kugira ngo ibibazo byose bishobora gutuma batubahiriza ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri byategetse ko Umujyi wa Kigali ushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo bikurweho.
Kulamba yavuze ko “Niba tuvuze uyu munsi ni uyu munsi, nibawukoreshe kugira ngo iminsi isigaye twubahirize ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo kwirinda COVID-19, kandi n’aho baraba bari mu rugendo cyangwa n’ahandi bari ni ukubibutsa ko ikintu gikomeye cyane ari ukwirinda bakarinda n’abandi.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, yaraye avuze ko Polisi iza gufasha abantu batunguwe n’aya mabwiriza, ku buryo bari bugere iyo bagomba kuba bari amahoro.
Yagize ati “Tuzafasha abantu bashobora kuba batunguwe n’aya mabwiriza bari ahantu hatandukanye bifuza kuba bari ahantu mu by’ukuri bumva bamara icyo gihe cy’iminsi 15, iki ni icyemezo kigomba kwihutirwa.”
CP Kabera yavuze kandi ko abantu bakwiye kubanza bagatekereza ku ngendo bateganya gukora niba koko ziri ngombwa cyangwa hari ubundi buryo bashobora gukora bagafasha mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *