MALAWI: umunyarwanda arahigwa bukware nyuma yo kwivugana mugenziwe

UNHCR office at Dzaleka Refugee Camp

Amakuru agera kukinyamakuru INTAMBWE aturuka mugihugu cya MALAWI ni amakuru y,akababaro kurupfu rw,umusaza w,impunzi y,umunyarwanda w,itabye IMANA aguye mubitaro bya DOWA nyuma yo gukubitirwa munkambi y,impunzi ya DZALEKA n,umunyarwanda witwa NTIRENGANYA afatanyije na mushiki we witwa JOSEPHA bikaza kumuviramo urupfu aho yaje kwitwba IMANA kwitariki 8 ukuboza /2020 azize inkoni

nkuko tubicyesha bamwe mubanyarwanda batuye muri icyo gihugu badutangarije ko kugeza ubu uretse urugomo bari basanzwe bazi kuri Nizeyimana wari usanzwe akunda gukubita abantu agafungwa bya hato na hato bo ngo ntabwo bibaza noneho icyabateye gukubita uno musaza kugeza bimuviriyemo urupfu , umwe mubaganiriye n,INTAMBWE yavuzeko ubu JOSEPHA wafatanyije na musaza we gukubita nyakwigendera witwaga NIZEYIMANA ubu afunzwe ,police ya MALAWI yo mugace ka DOWA ikaba irimo guhiga bukware uwitwa antirenganya ngo nawe aryozwe ibyaha akurikiranyweho ,

Umwe mubayobozi b,imunzi z,abanyarwanda baba muri MALAWI yabwiye ikinyamakuru INTAMBWE ko byabashimisha cyane uno munyarwanda aramutse afashwe agashyikirizwa ubutabera kuko nabo ngo bababajwe cyane nurupfu rwuno musaza ,ikindi ngo byateje umwiryane mubiyrango isanzwe ari abaturanyi

Amakuru atugeraho nuko uno NTIRENGANYA ushakiswa agenda yihishahisha mubice bitandukanye bya kino gihugu ahunga ubutabera . turacyakurikirana ibyano makuru. by; OBED ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *