Kigali: Abakora isanduku zo gushyinguramo basabye kujya bashyirwa muri serivisi z’ingenzi

Abakora amasanduku yo gushyinguramo abitabye Imana muri Kigali bavuze ko mu minsi iri imbere bashobora kugorwa no kubona aya masanduku bitewe n’uko babuze aho bagurira ibikoresho bifashisha mu kuyakora.

Ibi babitangaje nyuma y’aho inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 18 Mutarama 2021, yemeje ko Umujyi wa Kigali usubira muri gahunda ya Guma mu rugo ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bigahagarikwa.

Bamwe mu baganiriye na TV1, bavuga ko bafite impungenge z’uko Guma mu rugo yongerewe ababagana bashobora kuzabura amasanduku bashyinguramo kuko ayo bafite mu bubiko azaba yarashize cyane ko n’aho bakuraga ibikoresho hafunzwe.

Hari uwagize ati “Urabona ko natwe ducuruza ibitanda twibereye mu rugo,isanduku zo gushyingurwamo zo bagomba kuza kuko ni urugendo rwa twese, ntabwo waguma mu rugo ugomba kuza ukazitanga.”

Undi ati ”Amarangi urumva turayakenera, imbaho dukenera kuzibazisha ku mashini kandi ntabwo ari gukora byose ni bintu twakeneraga hanze. Nuko ari ibyumweru bibiri ariko nyuma nibirenga bibiri ububiko bwacu zizaba zishize kandi urumva ko kugira ngo tubone ibindi bizaba ari ikibazo.”

Bifuza ko ngo mbere yo gufunga serivise zitandukanye abantu bajya bateguzwa mbereho gato kugira ngo byibuze bategura iby’ibanze muri aka kazi kuko hari icyo byabafasha mu gutanga iyi serivise ikenerwa na benshi kandi mu buryo butunguranye.

Bemeza ko kuba serivisi nyinshi zitari gukora, byahungabanyije imikorere yabo muri rusange kuko bari kugorwa n’aho bakorera bitewe no kubura ikibatwara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *