Joe Biden yarahiriye kuyobora Amerika (Amafoto)

Amerika yatangiye ibihe bishya, imyaka ine itarangwamo Trump wari umaze igihe nk’icyo yarayogoje amahanga, kugeza n’aho arinda ava muri White House abenshi bamuvumira ku gahera. Ni umunsi ukomeye mu mateka y’Isi kuko ariwo Isi yose yari ihanze amaso nk’igihe kigiye kugaragaza ahazaza h’iki gihugu cy’igihangange niba koko gishobora gukomeza guhamya ubushongere n’ubukaka cyahoranye. Irahira rya Joe Biden.

Joe Biden watorewe kuyobora Amerika mu matora yabaye ku wa 03 Ugushyingo 2020, niwe muntu wa mbere mu mateka y’iki gihugu ugiye kuyobora akuze kurusha abandi.

Perezida ukuze mu mateka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 78 mu gihe undi wayoboye iki gihugu akuze ari Ronald Reagan wasoje manda ze ebyiri mu 1989 afite imyaka 77 n’iminsi 349.

Kamala Harris uzamubera Visi Perezida, niwe mugore wa mbere mu mateka ya Amerika ugiye kuri uyu mwanya, bigakubitana n’uko na none ari we mwirabura wa mbere ufashe izi nshingano. Ni umunsi udasanzwe abanyamerika bari bamaze igihe kinini banyotewe.

UKO UMUHANGO WAGENZE

20:00: Byari ibyishimo bikomeye Biden yari amaze kurahira. Umugore we n’abana, bamuhobeye, bishimira intambwe ikomeye ateye mu mateka y’umuryango wabo.

19:50: Nyuma y’umuhango w’irahira, Kamala Harris yaherekeje Mike Pence asimbuye amugeza ku modoka yamukuye muri Capitol ikamujyana iwe mu rugo aho agiye gukomereza ubuzima busanzwe nyuma y’imyaka ine nka Visi Perezida.

Kamala Harris wagizwe Visi Perezida hamwe n’umugabo we basezera kuri Mike Pince wari Visi Perezida wa Donald Trump

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *