Kubona igitsina gabo muri ‘Umoja Village’ ni sakirirego; Menya byinshi ku gace gatuwe n’abagore gusa

Muri Kiliziya Gatolika niho honyine ushobora gusanga ahantu hatuwe n’abagore cyangwa abagabo gusa, abo tuzi nk’abapadiri cyangwa ababikira, iyo rero ugeze muri ‘Umoja Village’ mu Majyaruguru ya Kenya ushobora kugira ngo ni agace gatuyemo ababikira bambara nk’abamasayi, kubera ukuntu nta mugabo uharangwa.

‘Umoja’ village (Umudugudu w’ubumwe) ufite umwihariko wo guturwamo abagore n’abakobwa gusa, uherereye ahitwa Samburu mu Majyaruguru ya Kenya mu bilometero 240 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi, nta mugabo wemerewe kuhakandagiza ikirenge, cyeretse uwatumiwe n’abo ngo abarindire umutekano w’amatungo yabo.

Hashize imyaka igera kuri 30 uyu mudugudu ushyizweho, aho watangiranye n’abagore 15, umeze nk’ubuhungiro ku bagore bahohotewe n’abangavu bashyingirwa ari abana. Ni agace gakurura ba mukerarugendo baturutse impande n’impande bagiye kureba ibyo bintu bidasanzwe, mbese urebye ni agahugu k’abagore gatuye mu kindi gihugu.

Rebecca Lolosoli niwe mugore watangije aka gace nyuma yo gukubitwa n’abagabo bane umugabo we arebera maze bakamwaka amafaranga ye yose yari yarakuye mu mushinga yari afite, nyuma umugabo we akamuta.

Byaramubabaje cyane, niko gushaka abandi bagore bahohotewe n’abasirikare b’Abongereza babaga muri ako gace maze bagura ubutaka na leta bakora umudugudu wabo utarangwamo umugabo mu 1990 bawita ‘Umoja Village’.

Uwo mudugudu uzengurutswe na senyenge mu kwirinda guterwa n’abagabo, ndetse uko imyaka yagiye ihita abawugana bariyongereye, aho buri mugore cyangwa umukobwa wo muri Samburu wakorerwaga ihohoterwa cyangwa uwo iwaho bashyingiraga ku gahato ari umwana yirukankiraga kwa Rebecca.

Uwabuze aho aba, uwo umugabo yataye, uwo iwabo birukanye bose bajya muri ‘Umoja Village’ bisanga nk’abana batashye k’umubyeyi.

Habamo ishuri ry’abana bato, aho ba mukerarugendo bakambika iyo baje kubasura, bakora imitako y’amabara atandukanye yambarwa ku kuboko mu gatuza cyangwa ku matwi, bagira ahigishirizwa ibijyanye n’umuco, n’ibindi.

Mu 2015 uyu mudugudu wari ugizwe n’abagore 47 n’abana 200.

Uyu mudugudu utishimirwa n’abagabo bo muri Samburu kubera ukuntu ubatwara abagore babo, watewe kenshi n’abagabo baba baje gushaka abagore babo, aho mu mwaka wa 2009 umugabo wa Rebecca yateye Umoja village ari kumwe n’izindi nsoresore bitwaje intwaro, maze bateza umutekano muke birukana abagore muri uwo mudugudu, gusa ku bw’amahirwe polisi irahagoboka irabakiza.

Kubera ubutwari bw’aba bagore, mu 2005 Rebecca washinze uyu mudugudu yatumiwe mu nama y’Umuryango w’Abibumbye yigaga ku iterambere ry’umugore, ndetse no mu 2010 yahawe igihembo mpuzamahanga cy’ubuyobozi n’umuryango w’Abanyamerika utegamiye kuti leta (Vital Choice) ndetse mu 2011 atumirwa n’uwari umunyabamanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Hillary Clinton mu nama yabereye i New York yitwa Women in the World.

Rebecca yahawe ibihembo byinshi kubera uruhare rwe mu guharanira uburenganzira bw’abagore.

Ubuzima muri Umoja Village

Umoja village ni ijuru rito ku bagore bahuye n’ibibazo, ubona bafite akanyamuneza mu maso, usanga abagore bakora imitako yo kwirimbisha, abana bato bari gukina harimo n’abahungu bazanywe na ba nyina, abakobwa bahabwa inyigisho zitandukanye zishingiye ku muco n’abagore bakuze, mbese n’umudugudu w’ibyishimo.

Jane ni umugore utuye muri ako gace, yavuze ko yafashwe ku ngufu n’abagabo batatu, maze kubera ibikomere yatewe na bo abeshya nyirabukwe ko arwaye, bamuha imiti twakwita iya Kinyarwanda ariko ntiyagira icyo imumarira ni ko kuvugisha ukuri ko yafashwe ku ngufu maze arakubwitwa, ahitwa yirukanwa ngo asebeje umuryango, afata abana be ahungira muri Umoja Village.

Judia ni umukobwa w’imyaka 19 yageze muri Umoja afite 13 ahunze iwabo bari bagiye kumushyingira, kuri we Umoja ni ubuhungiro, kuko avuga ko “Buri munsi iyo mbyutse ndisetsa kubera ukuntu nzengurutswe n’abantu bashobora kumfasha igihe cyose”.

Ni ahantu haba abagore twavuga ko banga kubana n’abagabo kubera ibikomere batewe, ndetse usanga n’abangavu bahatuye badatekereza gushaka abagabo.

Uwitwa Seita Lengima ubona ko akuze we yagize ati “Hanze aha abagore bari kuyoborwa n’abagabo, nta mpinduka na nke bashobora kugira. Abagore muri Umoja bafite ubwisanzure.”

Gusa muri uyu mudugudu, bivugwa ko abakobwa n’abagore bajya hanze gushaka abagabo, ibintu bibaviramo no gutwara inda bamwe bakanabyara nubwo hari benshi bashishikarizwa kuzikuramo na bagenzi babo.

Muri Umoja Village iyo umwana w’umuhungu agize imyaka 18 arahava akagenda. Bakura amafaranga mu bucuruzi bw’imitako bakora, ndetse no mu madevise azanwa na ba mukerarugendo muri ako gace.

Ntibemera gukebwa ku bagore, babaho ubuzima bwabo mu bwisanzure, batabangamiwe n’abagabo. Ntawubuzwa kujya hanze y’umudugudu, yaba ku isoko, ku mashuri cyangwa ku yindi midugudu baturanye. Babaho baharanira uburenganzira bwabo.https://www.youtube.com/embed/UrnmBLB-UX4https://www.youtube.com/embed/gMdRKbP-JpY

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *