Ubwoko bushya bwa Coronavirus yandura vuba bwageze muri Kenya

Minisiteri y’Ubuzima muri Kenya yatangaje ko hari abantu babiri bagaragaweho ubwoko bushya bwa Coronavirus busa nk’ubwagaragaye mu gihugu cya Afurika y’Epfo na Nigeria.

Ni ubwoko buteye ubwoba kuko bwandura vuba ku kigero cya 70% ugereranyije n’ubusanzwe, bikaba biteye impungenge kuko mu gihe bwaramuka bukwirakwiriye muri Afurika, bushobora gukoma mu nkokora uyu mugabane ubusanzwe utari warazahajwe cyane na Coronavirus ugereranyije n’indi migabane.

Iyo Minisiteri yabwiye itangazamakuru ko “Ibi byagaragaye kubera uburyo bwacu bw’isuzuma bwakajijwe,” ndetse abo bagabo bakaba basubijwe mu gihugu cyabo, gusa iyi Minisiteri yirinze gutangaza imyirondoro y’abo bagabo n’aho bari bakomotse, icyakora ngo babakira bose nta bimenyetso bagaragazaga.

Ibihugu 60 bimaze kugaragaramo ubu bwoko bushya bw’iki cyorezo, icyakora ntiburatangira gukwirakwira ku Mugabane wa Afurika nk’uko bimeze ku yindi migabane, aho nko mu gihugu cy’u Bwongereza bwatangiriye, hanashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo mu rwego rwo kubwirinda.

Hagati, abaganga bavuga ko usibye kuba ubu bwoko bwa Coronavirus bwandura vuba, ariko inkingo zizabukiza nk’uko ubwari busanzwe bimeze, nyuma y’uko hari abari bagaragaje impungenge z’uko inkingo zitazabasha guhangana n’ubu bwoko bushya.

Inzego z’Ubuzima ku Mugabane wa Afurika ziburira ibihugu by’uyu mugabane kutirara, kuko urugendo rwo guhangana n’iki cyorezo rugeze mu mahina.Ubwoko bushya bwa Coronavirus bwageze mu Karere u Rwanda ruherereyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Amakuru

Impungenge ku bwoko bushya bwa Coronavirus bushobora kuba budakingirwa n’inkingo ziri gukorwa0 0

Amakuru

Burundi: Inkuru y’umugore ukiri muto ushinjwa kwica umugabo we yateje impagarara5 0 0

Amakuru

Jose Chameleone yatsinzwe mu matora yo kuyobora Kampala0 0

Amakuru

Perezida Evariste Ndayishimiye witeze ibitangaza kuri Joe Biden yamwifurije intsinzi ubugira kabiri0 0

Inkuru ziheruka – Muri Afurika

Afurika y’Epfo: Minisitiri muri Perezidansi yishwe na Coronavirus 21/01/21 – 06:26Uganda: Bobi Wine ufungiye mu rugo yatanze ikirego mu Muryango w’Abibumbye 21/01/21 – 04:17Zimbabwe: Umugore wa Perezida Mnangagwa yiyemeje kwiyiriza asengera COVID-19

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *