Abana b’ impunzi z’ Abanyarwanda Bahagarikiwe Kujya Kwiga mu Mahanga. Haracyekwa kugambanirwa na Reta y U Rwanda

Impunzi z’abanyarwanda zikomeje kurira ayo kwarika mu bihugu bitandukanye bigize uyu mubumbe. Ikigaragara ni uko zikomeje kubuzwa epfo naruguru. Ibi byaduteye kwibaza niba koko zihunga ubusa cyangwa se zarakomatanyirijwe mu mpande zose. Twifashishije ingero nke muri nyinshi zitangwa n’abantu batandukanye twanyarukiye mu gihungu cya Malawi mu birometero 46 uvuye mu murwa mukuru Lilongwe.

Ivangura rikorwa na WUSC Riteye ubwoba kubanyeshuri b abanyarwanda.

Umuryango witwa WUSC (World University Service of Canada), ni umwe muri micye yafashaka abana b’ abanyarwanda gukomereza mashuri muri Canada. Zimwe mu mpunzi zitari zifite ikizere cyo gukomeza amashuri zongeye kugira ikizere binyuze muri uyu muryango. Gusa ngo ntabyera ngo de! Muri 2018 uyu muryango wahinduye umuvuno utangira kwigiza kure ikitwa umunyarwanda. Bamwe mu nararibonye bihutiye kujya kubaza ibyabaye gusa babwirwa ko abana b’ abanyarwanda nubwo bari bamaze iminsi bafatwa nk abahanga ubu bari gutsindwa. Impunzi zashinje WUSC kuzihemukira gusa izizeza ko igiye gukora impinduka nazo zigafashwa nkuko abandi bafashwa. Muri 2019 abanyarwanda barongeye bakurwamo. Muri 2020 nta munyarwanda numwe wongeye gutorwa na WUSC bikaba bigarazako hari ikibyihishe inyuma nubwo kidashyirwa ahagaragara.

Ikidashidikanywa ni uko izi mpinduka zifite imvo za politiki. Ukeneye kumenya byinshi wakurikira iyi video (https://www.youtube.com/watch?v=Le1L9EcHcK4). Iri ni ijambo rya Kabarebe agaragaza ko abana b’ impunzi bafite imitekerereze nk iy’ababyeyi babo ndetse asobanura ko aba bana bagomba kugendera kure. Yavuze ko muri Mozambique, Zambia, South Africa n uburayi impunzi z abanyarwanda arizo zifite ubukungu.

Hari amakuru yigeze kuvuga ko reta y u Rwanda yasabye ko abana b’abicanyi batagomba guhabwa amahirwe yo gukomeza kwiga. Tariki ya 22/01/2021 umwe mu bayobozi b’ impunzi utarashatse kwivuga inzira kubera imvo z umutekano, ejobundi bamaze gukuramo abo banyeshuri bamwe mu bayobozi ba WUSC bakoresheje inama n impunzi babasobanurira ko abana badahuza n ibyo ababyeyi bavuze. Kandi ko banyuranya na babyeyi babo. Ibi byatumye twibaza niba iki kibazo kiba kubana b abanyarwanda gusa? Ese ko akenshi aribo baba bafite amanota meza bahindutse gute injiji muri iyi myaka? Ibi bikorwa bije bikurikira ibindi byo gukomanyiriza abanyarwanda nko kubima ubuhunzi cyangwa koherezwa mubindi bihugu.

Ikigaragara ni uko hari ingufu zidasanzwe zibiri inyuma ndetse ko na WUSC ishobora kuba yaraguye mumutego itazi wo kubuza izi mpunzi amahoro. Bivugwa ko Reta y U Rwanda itiyumvisha impamvu abana b U Rwanda bajya kwiga mu mahanga kandi aho bahunze hari amahoro. Bivugwa ko aba bana bakorerwa igenzura rihambaye ahubwo ko n umuryango ushinzwe impunzi UNHCR ushobora kuba wakira abahiga bukware izi mpunzi mu buryo utazi.  Mu nkuru ushobora gusanga kuri izi link (https://glpost.com/why-is-rwanda-so-afraid-of-dr-denis-mukwege/)  ndetse no kuri iyi (https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-53819793) General Kabarebe yateye ubwoba umunyekongo Denis Mukwege kubijyanye na Mapping Repport yasohotse muri 2009 ishinja ingabo z u Rwanda ibikorwa by ubwicanyi byabereye muri icyo gihugu. Abana barenga 35 % mu Rwanda bafite ikibazo cy igwingira. Ese bitwaye iki niba izo mpunzi aho ziri arizo ziyoboye ubukungu?

Rapport y’ umuryango Human Right Watch yo mu 2020 igaragaza ibikorwa by’ urugomo ndetse by ubunyamaswa bikorerwa abari imbere mu gihugu. Ni kenshi kandi leta yashinjwe ibikorwa nk’ ibi mu bihugu bituranye n Urwanda (https://www.hrw.org/world-report/2020/country-chapters/rwanda#). Twasoza twibaza tuti ese u Rwanda ni urwa buri wese?

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *