Kami ka muntu ni umutima we!

Kami ka muntu ni umutima we ni umugani baca iyo babonye umuntu yihitiramo icyo bamwe bamubuza.

Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare) ahasaga umwaka w’1400.

Muhangu uyu rero yabayeho kuri iyo ngoma, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n’ubutoni kuri shebuja. Bukeye, umwe mu baka Mibambwe asama inda , imaze gukura Umwami asaba abapfumu be kugisha kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura, abenshi bemeza ko akwiye kuzabyarira mu Cyambwe (Musambira, Intara y’amajyepfo).

 Muhangu wenyine ni we wemeje ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Kayenzi, Intara y’amajyepfo). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe, bati: “Keretse Muhangu wenyine ni we wemeje ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza.”

N’ uko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo, haciyeho iminsi agiye ku nda, arananirwa arapfa. Abapfumu bereje ko akwiye kubyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni, dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe bati: “Nta kindi cyishe umugore wawe, yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho utereje.” Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. 

Inkuru iratinda igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru, abyumvise arahambira n’abe n’ibye, ahera ko afumyamo ahungira i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b’abadabagizi  kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n’ibwami, ndetse ngo ntibibibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, ni ko kubasezera ubwe barataha. Bamaze gutirimuka, na we abasanga iwe, akigerayo arabatumiza ngo baze bamwitabe. Bamaze kuhagera atumiza abatoni be n’abagaragu b’irimenanda, bose baraterana baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira ati: “Bana banjye, kwikota ibwami si bibi, ibibi byanyu ni ukutagira icyo musaba umwami! Mubuze kandi kami kadahwanye n’umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n’umwami neza!” Abana n’abagaragu birabayobera bararebana gusa, Muhangu abonye ko bajumariwe, arababwira ati: “Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu umwami, ni umutima we!” Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje, birahorwa.

N’ uko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye, umukuru akubaganya umugore w’Umwami w’u Burundi, baramufata ajya mu makuba, arabohwa, aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa. Abagaragu ba Muhangu babibonye, bibuka rya jambo yasize avuze, bati: “Koko kami ka muntu ni umutima we!” Yavuze ko umutima w’umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko, ariko kakaba ari ko gatuma umwami agukunda. N’ uko rubanda babisamira hejuru, babona umuntu wiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga bakavuga bati: “Ni mumureke burya kami ka muntu ni umutima we!” Aho ni naho kandi haturutse kwigira akami gato, ari byo kwigira ikigenge. Kami ka muntu=umutima-nama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *