Bernard Ntaganda na Ingabire Victoire baratabaza Ubwongereza
Amashyaka abiri atavuga rumwe n’ubutegetsi ari mu Rwanda yasohoye itangazo avuga ko asaba ubutegetsi bw’Ubwongereza “gusaba leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa amahame remezo ya Commonwealth” arimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Iryo tangazo ryasinyweho na Victoire Ingabire ukuriye DALFA-Umurunzi na Bernard Ntaganda ukuriye PS-Imberakuri, amashyaka yombi atanditse mu yemewe n’ubutegetsi mu Rwanda.
Kuwa mbere, minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda yeretse abari mu nama ya Universal Periodic Review intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubahiriza uburenzira bwa muntu.
Mu byo yavuze harimo ko “uburenganzira bwo kwishyira hamwe, n’uburenganzira bwo guhurira hamwe mu mahoro bidasabirwa uburenganzira mbere yo kubikora”.
Ku itangazo basohoye uyu munsi kuwa gatatu, Victoire Ingabire yavuze ko “nta mpinduka igaragara tubona”, kandi bizeye ko Commonwealth “izafasha igihugu cyacu gutera intambwe”.
Itangazo rya DALFA-Umurunzi na PS-Imbarakuri rigira riti: “Twari twizeye ko u Rwanda nirujya muri Commonwealth bizahindura ibintu, ariko kwica amahame agenga Commonwealth byariyongereye biteye ubwoba”.
Muri iryo tangazo bongeraho bati: “Ku bw’icyizere gifitiwe Commonwealth, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari mu Rwanda barasaba ubutegetsi bw’Ubwongereza gusaba byeruye leta y’u Rwanda kubahiriza amahame shingiro ya Commonwealth…”
Kuwa mbere, uwari ahagarariye Ubwongereza mu nama ya UPR yavuze ko u Rwanda nk’igihugu kiri muri Commonwealth, kizanayiyobora umwaka utaha, barusaba kubahiriza amahame y’uwo muryango arimo demokarasi, ubutegetsi bwubahiriza amategeko no kubahiriza uburenganzira bwa muntu
Yasabye u Rwanda kwemera iperereza ryigenga, riciye mu mucyo ku bwicanyi, impfu ahafungiwe abantu, iyicarubozo no gushimuta abantu, no kugeza ababiregwa imbere y’amategeko.
Hari ubushake bwa politiki
Madamu Victoire Ingabire avuga ko kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu Rwanda ari urugendo rurerure, ariko abona hari ubushake.
Yagize ati: “Turizera ko uwo muryango uzafasha igihugu cyacu gutera intambwe mu guhindura ibijyanye no gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo k’umuturage uyoborwa, ku banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no mu itangazamakuru.”
Yongeraho ati: “Hari ubushake bwa politiki ku bihugu bigize uwo muryango cyane cyane igihugu cy’Ubwongereza ku ruhande rumwe, ku rundi ruhande hakaba ubushake ku buyobozi bw’igihugu cyacu.”