“RWIGARA ABIKANWE NA CHRISTO MU MANA KANDI KU MUNSI W’ UMUZUKO TUZAMUBONA” ADERINE RWIGARA

Kwitariki 4 zukwezi kwa 2 mumwaka wa 2015 nibwo humvikanye inkuru yakababaro ko umunyemari ASNAPOL RWIGARA yitabye IMANA icyo gihe binyuza muwari umuvugizi wa police y,urwanda CELESTIN TWAHIRWA yatangaje ko RWIGARA yazize impanuka yikamyo , gusa bidateye kabiri ntabwo byavuzweho rumwe kuko abagize umuryango wa nyakwigendera ASNAPOL RWIGARA batariye iminwa muguhuta bashinja reta y,urwanda ko ariyo yamuhitanye ubu imyaka igera kuri 6 irihiritse uno mubyeyi atabarutse .

mukiganiro gito cyane ikinyamakuru INTAMBWE cyabashije kugirana numupfakazi wa nyakwigendera ariwe madamme ADERINE RWIGARA ikinyamakuru INTAMBWE twabanje kumwihanganisha maze nawe adusubiza ko dukwiye gukomerana mumwami kandi ngo igihe kiri bugufi tugataha .

twamubajije uko nkumuryango biyumva nyuma yigihe kigera kumyaka itandatu umutware we abavuyemo ndetse bagahura nabyago byabikurikiye maze atubwira muri aya magambo ; yagize ati ntabwo byari ibintu byoroshye ndetse nubu ntabwo bitworohera kubyiyumvisha gusa byarabaye ,twaramubuze umugabo wintwari abo yafashije nibo bamutuvukije ariko dufite ibyiringiro ko vuba cyane kumunsi w,umuzuko tuzongera kubonana nawe ibyo ninabyo bidukomeza .

Twamubajije uko ubuzima bumeze nyuma yibyago byinshi banyuzemo nyuma yo kubura umutware we ,gufungwa nabana be ndetse no gusahurwa byose bari batunze adusubiza nka YOBU ati ; navuye munda ya MAMAN nambaye ubusa nzanasubira munda y,isi ntacyo nambaye avugako nubwo abakoze ibyo byose bibwiye ko babishe ariko kugeaz ubu uwiteka akibabeshejeho yagize ati kugeaz ubu RWIGARA abikannywe na KIRISITO MUMANA kandi twizeye ko vuba cyane tuzamubona ubu abamwishe bakatunyuza muri iyo nzira y,umusaraba bakatunyaga ibyacu nibo bafite ikibazo kuko no kubirya batazabishobora tebwe ubu turi mumutekano w,ijuru .

Twamubajije igihe hateganywa igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka nyakwigendera ASNAPOL RWIGARA adusubiza ko bo nkumuryango kumwibuka ari ubuzima bwabo bwa buri munsi gusa avugako barimo gutegura igikorwa cyo kumwibuka basanzwe bifatanyamo ninshuti n,abavandimwe kandi ko bazatumenyesha amatariki.

Twanavuganye numwe mubabyeyi basenganaga na ADERINA RWIGARA mw,itsinda rwabanyamasengesho basengeraga kwa RWIGARA RYITWA ABINGIZI tumubaza uko biyumva nkishyuti zumuryango wa RWIGARA nyuma yibyabaye kuri uno muryango nuko uno mubyeyi wadusabye kudatangaza amazina ye avugako babaciye umugongo ko kwica RWIGARA ubundi bakanyuza umuryango we munzira y,umusaraba ari ibyago kuruhande rumwe ariko kadi ababikoze bafite ikindi babafashije , yagize ati ; nibyo twabuze umuntu wari ingenzi cyane ariko nanone ibyago byumukiranutsi binavamo umugisha ,bishe RWIGARA ASINAPOL banafunga ndetse bananyaga umuryango we bibwirako bawuzimije ariko twebwe nkabacitse kwicumu rya genocide yakorewe abtutsi tumaze kubona ibibaye kumuryango wa RWIGARA noneho hakiyongeraho na KIZITO MIHIGO twahise tumenya neza ko abantu twafataga nkabacunguzi bacu wubwo ari abishi bacu ndetse dutangira kumva neza ibyo abari baratandukanye nabo mbere bavugaga tukabafata nkabanzi bigihugu yongeyeho ati IMANA bano twavukijwe bakoreye ni nzima kandi iriho irakomeye yahise yungamo ati reka mbibutse ijambo ADERINE akunda gukoresha ngo YESU NI muzima .

ikinyamakuru INTAMBWE TWIFURIJE UWO MURYANGO GUKOMERERA MURI UWO MWAMI YESU BIZERA ,AMEN .

yanditswe na Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *