Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere Yatawe Muri Yombi

Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere, CSP Kayumba Innocent yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rumukurikiranyeho icyaha cy’ubuhemu.

CSP Kayumba yatawe muri yombi hamwe n’abandi bantu babiri bakorana ari bo Eric Ntakirutimana na Mutamaniwa Euphraim bose bakekwaho kiriya cyaha cy’ubuhemu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry avuga ko iperereza kuri aba bantu barimo umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge rikomeje bityo ko nta byinshi yavuga kuri kiriya cyaha bakekwaho.

Aba bose uko ari batatu bafungiye kuri station za RIB zitandukanye kuko CSP Kayumba afungiye kuri station ya Remera naho Ntakirutimana akaba afungiye ku ya Kicukiro naho mu gihe Eupfrem afungiye kuri station ya Kimihurura.

Si ubwa mbere CSP Kayumba Innocent ayoboye iyi gereza ya Nyarugenge kuko n’ubundi yayiyoboye mbere y’uko ihabwa CSP Camille Zuba uherutse guhabwa kuyobora indi gereza.

CSP Kayumba Innocent amaze igihe kitari kinini yongeye guhabwa kuyobora iyi gereza ya Nyarugenge nyuma y’uko CSP Camille Zuba wayiyoboraga atawe muri yombi ashinjwa icyaha cy’itonesha yaje kugirwaho umwere.

CSP Kayumba wayoboye amagereza atandukanye, yayoboye kandi gereza ya Rubavu iherereye mu Karere ka Rubavu.

CSP Camille Zuba yari aherutse gusimbura mu minsi ishize na we yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’itonesha ngo kuko yari yemereye Robert Nyamvumba (umuvandimwe wa Gen Nyamvumba Patrick) gusurwa mu bihe bya COVID ubwo abagororwa batari bemerewe gusurwa.

CSP Camille Zuba waje kugirwa umwere kuri iki cyaha, yasubijwe mu kazi ubu ayobora gereza y’abagore ya Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *