Iryamugwiza Yvonne Arahakana Ibyo Ashinjwa na CNLG

Mu Rwanda, Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG) yibukije Abanyarwanda kwirinda ibikorwa bikwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Nshingwabokorwa wa CNLG, Bizimana Jean Damascene, riravuga ko muri ibi bihe byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 27, hatangiye kugaragara abo yita ko bapfobya jenside bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Yavuze ko Komisiyo akuriye yatangiye kubona imvugo zihakana cyangwa, gupfobya no gutesha agaciro jenoside yakorewe abatutsi n’izikurura amacakubiri kuva mu kwezi kwa cumin a kumwe umwaka ushize. Yemeza ko inyinshi muri izo mvugo zagiye zigaragara kuri YouTube.

Bwana Bizimana yavuze ko ibyo batangaje bigenewe abantu batandukanye barebwa n’iki kibazo ariko by’umwihariko atanga urugero ku magambo aherutse kuvugwa n’umutegarugori Idamange Iryamugwiza Yvonne ko “virusi ya Corona ari iturufu u Rwanda rukoresha nk’uko jenoside yakorewe abatutsi ari iturufu akongeraho ko imibiri y’abazize jenoside ishyinguye ku nzibutso icuruzwa”.

 Madame Idamange Iryamugwiza Yvonne Yavuze ko bidashoboka ko yapfobya jenoside kuko we ubwe yayirokotse. Madame Idamange Iryamugwiza yari aherutse gushyira hanze amashusho kuri YouTube anenga imwe mu mikorere y’ubutegetsi bw’u Rwanda cyane cyane uburyo leta yitwara mu kibazo cya virusi ya Corona n’uburyo ishyira mu bikorwa ingamba zo kuyikumira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *