Padiri Edouard Sinayobye Agizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu

Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye wari Usanzwe ari Umuyobozi wa Seminari Nkuru y’i Nyumba Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Diyosezi ya Cyangugu yari imaze imyaka ibiri iragijwe Musenyeri Hakizimana Célestin wayiyoboraga abifatanya no kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro kuko uwari musenyeri wayo Musenyeri Bimenyimana Jean Damascène yitabye Imana mu 2018.

Saa saba z’amanywa zo kuri uyu wa Gatandatu nibwo Radio Vatican yatangaje ko Papa Francis yagize Padiri Edouard Sinayobye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Padiri Sinayobye yavukiye mu Karere ka Gisagara tariki ya 20 Mata 1966. Yahawe Ubusaseridoti tariki ya 12 Kanama 2000, yari asanzwe ari Umuyobozi wa Seminari y’i Nyumba.

Ni umuhanga wize isomo rizwi nka “Logotherapie” isobanurwa nk’uburyo bwo kuzanzamura imbaraga karemano umuntu aba afite ziba zarazikamishijwe n’ibyago yagiye ahura na byo. Bikowa mu buryo bwa gihanga bw’ibiganiro ku buryo umuntu agarukane imbaraga mu buzima.

Asanzwe kandi ari umwanditsi w’ibitabo kuko yanditse nk’ikivuga ku mabonekerwa y’i Kibeho cyitwa “Les apparitions de la Mère du Verbe à Kibeho”, hamwe n’icyitwa “Au cœur de la nuit, la lumière: Donner sa vie, une merveille fragile”.

Yanditse ikindi gitabo cyitwa “Kabeho” gifasha umuntu wese ufite ibikomere byamuhungabanyije mu buzima bwe.

Afite doctorat mu bijyanye na tewolojiya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *