IMYIGARAGAMBYO MUBIHUGU BITANDUKANYE HAMAGANNWA IFUNGWA RYA IDAMANGE NDETSE BANASABA DEMOKARASI MU RWANDA

nyuma yahoo bimenyekaniye ko umubyeyi wa umaze gukurikirwa nabanyarwanda batandukanye kuko yavugaga ibibomora imitima witwa IDAMANGE IRYAMUGWIZA YVONNE aterewe muri yombi ejo kwitariki ya 15 kukwakira 2021 nyuma yo gukora ikiganiro cyagarutse kubibazo bitandukanye by,ugarije abanyarwanda ndetse akavuga kungingo zikomeye zidakunze kuvugwaho nabantu bitewe no gutinya ibyaha uwatinyuka kubivuga ahita agerekwaho , aha twavuga nko kuba yarerekanye ko reta y,urwanda icyuruza imibiri yababo bishwe muri genocide akagaragaza uburyo amagupfwa cg se imibiri yababo imanitswe mutubati nkibicuruzwa abaje kuhasura bakishyura amafranga ,mugihe abayobozi bafite ubutegetsi we yise agatsiko kamabandi bo ababo bashyingurwa bakiruhukira

ndetse akanagaruka kubyari bimaze iminsi bitangazwa na padiri TOMAS NAHIMANA YUKO PAUL KAGAME yaba yarapfuye ndetse IDAMANGE akemezako ari amakuru afite yizewe ndetse agasaba abanyarwanda guhaguruka mw,izina rya YESU bagakuraho ako gatsiko kabohoje urwanda abanyarwanda bagasubirana gakondo yabo ndetse agasaba abanyarwanda bari mugihugu kubyukira ahakorera umukuru wigihugu bakisubiza igihugu ,ndetse agasaba nabari mumahanga kubashyigikira batabikora IMANA Ikazabibabaza hakurikiyeho amakuru y,uko uno mubyeyi yatawe muri yombi ndetse ndetse ibitangazamakuru byegamiye kuri reta bitangaza ko yakomerekeje umu police ,nubwo abanyarwanda batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bo bavugako ntakimenyetso cyemezako ifoto yagaragajwe yaba ari iyumu police cangwa ngo haboneke icyemeza ko yaba yakomerekejwe na IDAMANGE nkuko bivungwa.

nyuma yahoo uno mubyeyi atawrw muri yombi amashyaka imiryango ,itegamiye kuri reta ,nimpirimbanyi zuburenganzira bwa muntu bamaganye itabwa muri yombi rye ndetse basaba ko yahita arekurwa ibi kandi byakurikiwe nimyigaragambyo ikomeye yakozwe mubihugu bitandukanye byigangemo uburayi na amerika aho abanyarwanda bari bafite amafoto ya IDAMANGE nayabandi bagiye bicwa cyangwa bakaburirwa irengero ndetse bagasaba ko reta y,urwanda yashyirwaho idututu igafungura IDAMANGE ndetse n,abandi barengana ndetse igafungura urubuga rwa poritike ,

abigaragambya bari bigange mugihugu cy,ububirigi ,ubusuwisi ,Canada…. ndetse bigaragambirije ahakorera umuryango wibihugu by,uburayi …

tukaba tugikurikirana ngo tumenye niba mu Rwanda naho haba hari abigaragambije ikinyamakuru INTAMBWE tukaba twageragej kuvugana na bwana ALOYIS SIMPUNGA uyoboye ihuriro rya societe civile nyarwanda ngo tumumaze uko iyo myigaragambyo yagenze icyavuyemo nikigiye gukurikira ariko kugeza twandika ino nkuru ntarabasha kudusubiza

ABANYAMATEGEKO BAVUGA IKI KWIFATWA RYA IDAMANGE ?

maƮtre KIKUYU YOSEPH avugako umu police wese yaba yambaye impuzanakano yakazi cyangwa atayambaye ntampamvu yo kunjya gufatira umuntu murugo , yibaza niba umugenzacyaha yaba yaramwoherereje ihamagara kangahe akanga kwitaba ,noneho bikaba ngombwa ko handikwa urupapuro rwo kuzana umuntu kugahato (mandate d,amwner ) avugako nubwo atashyigikira kurwanya inzego z,umutekano ziri mukazi ariko ngo mumategeko kwirwanaho igihe utewe biremewe (regitime de defense) mugihe abagiye murugo badakurikije amategeko batanambaye impuzankano ( nubwo nibivugwa ko yakomerekeje umu police nicupa utabyizera) avugako ifatwa nifungwa rya madamme IDAMANDE ritubahirije abategeko bityo ntakindi kiba kigomba gukorwa uretse kurekurwa .

ikinyamakuru INTAMBWE turakomeza gukurikirana ibya kino kibazo gishyuhije imitwe y,abanyarwanda .

yanditswe na : Obed Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *