Minisitiri w Ubutabera Muri Malawi Yahawe Inkwenene
Minisitiri w’Ubutabera muri Malawi, Titus Mvalo, yakoze agashya atega indege yerekeza mu Busuwisi kwitabira inama yiga ku burenganzira bwa muntu , kandi iyo nama yagombaga kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.
Malawi Talk yatangaje ko abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Malawi bahaye inkwenene uyu mugabo bavuga ko yateze indege mu rwego rwo gusesagura amafaranga ya Leta.
Abitabiriye iyo nama bose bari bari mu bihugu byabo aho bayitabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga bwa Zoom cyangwa mu buryo bw’amashusho (video Conference).
Minisitiri Mvalo yagaragaye yicaye i Geneve mu Busuwisi mu cyumba wenyine kuko abandi bari bari mu bihugu byabo bari gukoresha ikoranabuhanga.
Ntabwo biramenyekana niba Mvalo atari abizi ko inama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga cyangwa niba harabayeho kwibeshya.