Yvonne Idamange Iryamugwiza Yahakanye Ibyo Aregwa

Yvonne Idamange Iryamugwiza wamenyekanye nyuma yo gutangiza ‘channel’ kuri YouTube anenga ubutegetsi bw’u Rwanda akaza gufungwa, yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo i Kigali, ahakana ibyaha bitandatu aregwa.

Aregwa guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda, gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside, gukwirakwiza ibihuha hakoreshejwe ikoranabuhanga, gutambamira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za leta, gukubita no gukomeretsa no gutanga ‘chèques’ za banki zitazigamiye.

Byose arabihakana.

Ni iburanisha ririmo kuba mu buryo bw’ikoranabunga rya zoom mu kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu bwa coronavirus.

Madamu Idamange, umubyeyi w’abana bane uvuga ko yarokotse Jenoside yo mu Rwanda, yatawe muri yombi ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa kabiri.

Hari hashize umunsi atangaje videwo kuri YouTube asaba abantu ko ku wa kabiri bahurira ku biro by’umukuru w’igihugu i Kigali bakigaragambya, yavuze kandi ko Perezida Paul Kagame yapfuye atakiriho, ibyo atagaragarije ibimenyetso.

Muri video yatangaje mbere mu mpera y’ukwezi kwa mbere, Madamu Idamange yavuze ko “nta kibazo afite cy’ubuzima” ndetse ko atarwaye mu mutwe, nk’uko ngo hari ababivugaga ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo yatabwaga muri yombi, i Burayi mu mijyi ya Bruxelles mu Bubiligi, Genève mu Busuwisi na Paris mu Bufaransa, habonetse amashusho y’Abanyarwanda bamwe bigaragambya bamagana ifatwa rye, bavuga ko ari “intwari” yazize kuvuga ibyo atekereza.

Iburanisha rirakomeje…

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *