Bamwe mu Bareganwa na Rusesabagina Bangiwe gufungurwa

Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyaha Byambuka Imbibi rwanzuye ko ubusabe bwa Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bwo kurekurwa bakaburana bari hanze nta shingiro bufite.

Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bahurijwe mu rubanza rumwe na Rusesabagina Paul, Nsabimana Callixte alias Sankara, Nsengimana Herman n’abandi 16 baregwa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba.

Mu iburanisha ryo ku wa 26 Gashyantare 2021 ni bwo aba bombi basabye kuburana badafunze kuko batagoye inzego zibishinzwe mu mabazwa yose.

Nsanzubukire na Munyaneza bahoze muri FDLR FOCA aho bari bafite ipeti rya Jenerali. Nyuma y’uko uyu mutwe ushyizwe mu y’iterabwoba hagiye havuka indi irimo na CNRD Ubwiyunge ari nayo babarizwagamo mbere yo gufatwa.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bakurikiranyweho ibyaha by’indengakamere ku buryo bashobora kurekurwa bagatoroka, bagasubira kwifatanya n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nyuma yo gusuzuma ubusabe bwabo n’ibiteganywa n’amategeko n’impamvu zatanzwe n’ubushinjacyaha, Urukiko ‘rwanzuye ko ubusabe bwa Nsanzubukire Félicien na Munyaneza Anastase bwo kurekurwa bakaburana bari hanze nta shingiro bufite’.

Twajamahoro Herman wunganira Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred na Munyaneza Anastase alias Job Kuramba yari yasabiye abakiliya be gufungurwa by’agateganyo.

Yavuze ko impamvu ashingiraho asaba ko barekurwa ari uko batagoranye mu gihe cyo kubazwa.

Ati “Basobanuye neza ibyo babajijwe ndetse banatanga ku neza andi makuru asumbije ayari afitwe n’iperereza. Nta rindi perereza rikibakeneweho ku buryo baribangamira, basobanura ko bemera kuba mu mutwe w’ingabo utemewe kandi bakanasaba imbabazi mu buryo budashidikanywaho.’’

Umwavoka wa Nsanzubukire yanavuze ko ubuzima bw’umukiliya we butameze neza [Agorwa no guhagarara igihe kirekire] ndetse akeneye kwitabwaho byihariye.

Ati “Ubuzima bwe buturuka ku burwayi bukomeye muganga yamusanzemo, na mbere yo kurwara yari afite ibilo 80, uko mwamubonye sinzi ko n’ibilo 40 abifite. Kuba atameze neza ni byo byakwitabwaho n’urukiko akaburana urubanza mu mizi ari hanze.’’

Yasabye urukiko gutegeka ko yitabwaho byihariye kuko ‘apfuye atumviswe n’urukiko byaba ari igihombo ku butabera, ku baregera indishyi no kuri we n’umuryango we.’

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba Nsanzubukire arwaye nta cyemezo cyo kwa muganga kibyerekana uretse ibigaragarira inyuma. Bwagaragaje ko itegeko riteganya ko ahabwa ubuvuzi kandi mu gihe hari impamvu zifatika afungwa akitabwaho ari mu bitaro.

Nsanzubukire Félicien yanashyizwe ku rutonde rw’abafatiwe ibihano n’Akanama gashinzwe Umutekano ka Loni mu 2014. We n’abandi bayobozi bakuru ba FDLR bahowe ibyaha bakoreye muri RDC.

Loni itangaza ko by’umwihariko Nsanzubukire yari ahagarariye, anahuza ibikorwa by’icuruzwa ry’intwaro zavanwaga muri Tanzania zinyujijwe mu Kiyaga cya Tanganyika zigahabwa abarwanyi ba FDLR mu duce twa Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo mu Ugushyingo 2008 na Mata 2009.

Ubushinjacyaha bwavuze ko busanga abaregwa badakwiye kurekurwa kuko ibyaha bakurikiranyweho bifite ubukana kuko birimo kuba mu mutwe w’ingabo utemewe no kuba mu w’iterabwoba kuko ikomeje imigambi yayo yo kugaba ibitero ku Rwanda.

Munyaneza yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze ko barekuwe basubira mu mitwe bahozemo atari impamo.

Ati “Numva ko ibishingirwaho n’Ubushinjacyaha ko kuba tutarizanye twasubira mu mitwe yitwaje intwaro, sibyo. Hari abandi twazanye, bajyanwa mu buzima busanzwe kandi banyuze mu mahugurwa. Nta mpamvu igaragara ivuga ko twahita dusubira muri iyo mitwe.’’

Nsanzubukire na Munyaneza bize mu Ishuri rikuru rya Gisirikare mu Rwanda, bajyana n’ingabo z’u Rwanda zatsinzwe. Bageze muri Congo bajya Centrafrique mbere yo gukorera ingabo za FARDC.

Nsazubukire yaboneye izuba mu yahoze ari Komini Rubungo, ubu ni mu Karere ka Gasabo, mu 1967. Munyaneza Anastase we yavukiye mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi. Babaye muri CNRD, yaje kwihuza n’indi mitwe bikora Impuzamashyaka ya MRCD yashinzwe na Paul Rusesabagina, ikagira Umutwe w’Abarwanyi witwa FLN.

Aba bombi bari mu magana y’abafashwe n’Ingabo za FARDC mu rugamba rwo guhashya imitwe y’iterabwoba ikorera ku butaka bwa RDC, boherezwa mu Rwanda.

Urubanza baregwamo biteganyijwe ko ruzasubukurwa ku wa Gatanu, tariki ya 5 Werurwe 2021, humvwa inzitizi zatanzwe na Rusesabagina Paul.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *