Joan Laporta yongeye kugirwa perezida wa FC Barcelone

Joan Laporta yongeye kugirwa perezida wa FC Barcelone nyuma yo gutsinda amatora yayo yabaye ku Cyumweru.

Laporta wiyamamaje avuga ko intego ya mbere afite ari ugutuma Lionel Messi aguma mu ikipe, yatsinze ku majwi asaga 54%.

Uyu mugabo w’imyaka 58, washyizeho Pep Guardiola nk’umutoza muri manda ye ya mbere hagati ya 2003 na 2010, yasimbuye Josep Maria Bartomeu weguye mu Ukwakira 2020.

Mu matora yaraye abaye, yatsinze Victor Font wagize 30% mu gihe Toni Freixa yabaye uwa gatatu.

Ikipe ya Barcelone yatangaje ko abanyamuryango 55,611 muri 109,531 bari babyemerewe ari bo bitabiriye ayo matora yasubitswe akavanwa muri Mutarama kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 muri Catalonia.

Ubwo yari perezida, Laporta yasinyishije abakinnyi barimo Umunya-Brésil Ronaldinho n’Umunya-Cameroun Samuel Eto’o, ndetse muri iyo manda ye ya mbere FC Barcelone yatwaye UEFA Champions League ebyiri, ibikombe bine bya La Liga na Copa del Rey.

Muri icyo gihe, ni bwo kandi Lionel Messi yavumbutsemo umukinnyi w’ikirangirire ndetse ni umwe mu bari muri FC Barcelone uyu munsi, bitabiriye amatora ejo hashize.

Mu gihe hishimirwaga intsinzi ye ku Cyumweru nimugoroba, Laporta yagize ati “Ubu reka tujye i Paris turebe niba twakongera gukora indi ‘remontada’ [gukuramo ibitego 4-1 batsindiwe mu rugo]”

Yakomeje agira ati “Kubona Leo [Messi] ajya gutora, umukinnyi wa mbere mwiza ku Isi, agatora n’umuhungu we, kuri njye binyereka ko Leo akunda Barça, ko twese turi umuryango munini. Ndizera ko bizamufasha kuguma hano kandi ni byo twese dushaka.”

FC Barcelone izahura na Paris Saint-Germain ku wa Gatatu mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cya Champions League. Ubanza wabereye muri Espagne, warangiye itsindiwe mu rugo ibitego 4-1.

Bimwe mu bitegereje Laporta hari ukongera kubaka FC Barcelone kuri ubu iri mu ihungabana rikomeye ry’ubukungu ndetse imyenda yayo ikaba ikomeje kwiyongera kubera COVID-19. Ikindi ni ukumvisha Messi ko yaguma muri iyi kipe kugira ngo atazagendera ubuntu mu mpeshyi ubwo amasezerano ye azaba arangiye.

Joan Laporta returns as FC Barcelona president - Xinhua | English.news.cn

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *