Bosco Ntaganda Yananiwe Kwishyura Indishyi

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi (ICC) rwishyuye indishyi za miliyoni 30$ ku nzirakarengane z’Abanye-Congo bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’intambara zashojwe na Bosco Ntaganda, nyuma y’uko rusanze nta bushobozi afite bwo kuzishyura.

Ntaganda Bosco wari Umuyobozi w’Umutwe w’Abarwanyi ba Union des Patriotes Congolais (UPC) washinjwe guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, yakatiwe na ICC igifungo cy’imyaka 30 ndetse ategekwa gutanga indishyi za miliyoni 30$ ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa byawo hagati ya 2002 na 2003.

Ni umwanzuro wafashwe urwo rukiko rumaze kumuhamya ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, n’iby’iyicarubozo mu 2019.

Reuters yatangaje ko nyuma yo kubona uwo mugabo w’imyaka 48 atabasha kwishyura ako kayabo k’asaga miliyari 29 Frw, abacamanza basabye Ikigega cy’Urukiko cyashyiriweho kugoboka abagizweho ingaruka n’ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu gutanga izo ndishyi.

Umucamanza Chang-ho Chung yavuze ko byakozwe nko “kuremera” Ntaganda kuko adafite ubushobozi bwo kwishyura.

Yagize ati “Inteko [y’Urukiko] yose yatoye umwanzuro w’uko Bosco Ntaganda yakwishyurirwa ariya mafaranga yategetswe angana na miliyoni 30$.”

Ibikorwa bya UPC byahitanye ubuzima bw’Abanye-Congo benshi biganjemo abo muri Ituri, abandi bava mu byabo.

Abazahabwa indishyi ni abagizweho ingaruka n’ibitero uwo mutwe wagabye mu bihe bitandukanye, abana bajyanywe mu gisirikare, abafashwe ku ngufu ndetse n’abana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu.

DRC warlord Bosco Ntaganda gets 30 years for war crimes | Democratic  Republic of the Congo | The Guardian

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *