Gusinya Amasezerano Hagati ya Rayon Sport n Umuterankunga Wayo Bysubitswe

Umuhango wo gusinya amasezerano avuguruye hagati ya Rayon Sports n’umuterankunga wayo, uruganda rwenga ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), wari uteganyijwe ku wa Kane tariki ya 11 Werurwe 2021 wimuwe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Kuva muri Nzeri 2020, impande zombi zari zimaze iminsi mu biganiro bigamije kuvugurura amasezerano ndetse kuri ubu yamaze kumvikanwaho.

Ku wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamenyesheje abakunzi bayo ko buzasinyana amasezerano avuguruye na SKOL ku wa Kane.

Gusa, uyu muhango wasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 ndetse biteganyijwe ko undi munsi uzaberaho uzatangazwa nyuma y’ibyemezo bizafatirwa mu Nama y’Abaminisitiri itaha.

Uwatanze amakuru yagize ati “Umuhango wimuwe kubera ingamba zihari zo kwirinda COVID-19, turateganya ko waba nyuma y’ibyemezo bizafatwa n’Inama y’Abaminisitiri itaha.”

Amakuru dufite ni uko Rayon Sports yatangiye guhabwa ibyumvikanyweho mu masezerano avuguruye bivugwa ko SKOL yemeye kuzamura amafaranga yayihaga ku mwaka, akava kuri miliyoni 66 Frw, akagera kuri miliyoni 120 Frw.

SKOL izongera kandi agaciro k’imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy’ayo yatanze mu mwaka w’imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

Amakuru dufite ni uko muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, SKOL imaze guha Rayon Sports hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga impande zombi zemeranyijweho.

Mu mpera z’umwaka ushize, Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko hari miliyoni 25 Frw bagurijwe na SKOL.

Uru ruganda ruherutse kandi gufasha Rayon Sports kwishyura umwenda wa miliyoni 6 Frw yari ibereyemo umutoza Ivan Minnaert wasabaga ko imitungo yayo yatezwa cyamunara. Hari kandi n’amafaranga yatanzwe muri Mutarama na Gashyantare hahembwa abakozi.

Imiterere y’amasezerano asanzwe hagati ya Rayon Sports na SKOL

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Rayon Sports ishobora kandi kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rutanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo SKOL yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga mu mwaka ushize, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, Skol igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Ubwo Rayon Sports yasohokeraga u Rwanda muri CAF Champions League muri Kanama 2019, muri Sudani, SKOL yashyizeho itike y’indege ku mufana wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Hari kandi abafana 29 baguriwe amatike yo kurebera imikino Rayon Sports yakiriye mu manya y’icyubahiro mu mwaka w’imikino wa 2019/20 bitewe n’uko mu mwaka w’imikino wa 2018/19 barebye imikino yose iyi kipe yakinnye muri Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *