Urukiko Rwemeje ko Idamange Iryamugwiza Yvonne Akomeza Gufungwa

Urukiko rwibanze rwa Gasabo i Kigali rwategetse ko Idamange Iryamugwiza Yvonne akomeza gufungwa by’agateganyo ategereje kuburana mu mizi.

Umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga guteza imvururu muri rubanda.

Idamange aregwa ibyaha bitandatu bishingiye ahanini kubyo yatangarije kuri YouTube anenga leta, ahamagarira imyigaragambyo no kuvuga ko perezida w’u Rwanda yapfuye, ibyo atagaragarije ibimenyetso.Ifungwa rya Idamange ryateje imyigaragambyo yo kuryamagana kuri bamwe mu banyarwanda bo mu mijyi imwe n’imwe Iburayi.

Umucamanza yavuze ko ibyo Idamange yavuze ko yafashwe binyuranyije n’amategeko nta shingiro bifite kuko ngo abamufashe bari bafite impapuro zo kumuta muri yombi.

Ku mwanzuro wo kumufunga by’agateganyo, umucamanza yavuze ko videwo Idamange yashyize kuri YouTube zashoboraga gutera imidugararo mu gihugu, nk’uko yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Idamange we yari yavuze ko ari umuturage usanzwe udafite ububasha bwo gutanga amabwiriza kuri rubanda.

Yavuze kandi ko nta bimenyetso byerekanywe n’ubushinjacyaha bw’ingaruka imvugo ze zateye muri rubanda kugeza ku munsi yafatiweho.

Madamu Idamange w’imyaka 42, yafashwe hashize amasaha macye atangaje videwo ishingiyeho bimwe mu byaha bitandatu aregwa.

Umucamanza yavuze ko Idamange yakerereje igikorwa cyo kumusaka yanga gukingurira abaje kugikora, ngo akanabarwanya.

Idamange yari yavuze ko kumusaka byagejeje saa tanu z’ijoro bakajya kumufunga saa munani z’ijoro, kandi bitemewe n’amategeko, kandi ngo abaje kubikora badafite ibibaranga.

Umucamanza ariko yavuze ko icyaha kindi aregwa cyo gutanga sheki itazigamiye nta mpamvu igaragazwa cyaburanishirizwa rimwe n’ibindi aregwa kuko bitakorewe mu gihe kimwe.

Nyuma y’uko umucamanza ategetse ko akomeza gufungwa, Idamange yahise avuga ko ajuririye icyo cyemezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *