Ingabo Z Uburundi Zabonetse Muri Congo

Ishyirahamwe ryo mu ntara ya Kivu y’epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rivuga ko kuva ku wa gatanu ingabo z’u Burundi zabonetse muri iyi ntara zikurikiye inyeshyamba za Red Tabara zirwanya leta y’u Burundi.

Umuvugizi w’ingabo z’u Burundi ahakana ibivugwa n’iri shyirahamwe ryitwa ‘Mouvement de SolidaritĂ© aux Victimes de la Guerre de Moyens et Hauts Plateaux d’ltombwe (MSV).

Itangazo rya MSV ryashyizweho umukono na Enock Ruberangabo, rivuga ko izo ngabo z’u Burundi zabonetse zijya muri teritwari ya Uvira, nyuma zigakomeza no muri teritwari ya Mwenga. MSV ivuga ko izo ngabo zabonywe kuva ku wa gatanu w’icyumweru gishize zerekeza ahitwa i Kigoma muri chefferie ya Bafulero, ziherekejwe n’urubyiruko rwo muri ako gace ruzirangira amayira.

MSV ivuga ko abaturage b’i Kigoma bayibwiye ko abarwanyi ba Red Tabara bari muri ako gace kuva mu 2016 bahise bagenda berekeza iburengerazuba muri chefferie ya Lwindi, teritwari ya Mwenga, ingabo z’u Burundi zikabakurikira.

Mu butumwa bwanditse yoherereje BBC, Col Floribert Biyereke, umuvugizi w’ingabo z’u Burundi, yahakanye ibitangazwa na MSV, abyita “ibinyoma”.

Mu itangazo ryayo, MSV ishinja ingabo za DR Congo ziri muri ako gace “kureba” izo ngabo z’u Burundi “n’ijisho ry’ubufatanye kuko ntacyo zibikoraho”.

BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’epfo, ntibirashoboka kugeza ubu.

U Burundi n’u Rwanda

MSV ivuga ko Red Tabara na FNL/Nzababampema bafashwa na leta ya Kigali kurwanya leta ya Gitega, kandi iyo mitwe ifatanya n’imitwe ya Mai Mai yaho kwica abanyamulenge no kunyaga inka zabo.

Mu myaka ya vuba leta y’u Burundi yashinje iy’u Rwanda gufasha inyeshyamba za Red Tabara ku bitero bagabye mu Burundi.

Leta y’u Rwanda nayo yashinje iy’u Burundi gufasha inyeshyamba za FLN zirwanya leta ya Kigali ku bitero zagabye ku Rwanda.

Buri ruhande rwahakanye ibyavuzwe n’urundi byo gufasha izo nyeshyamba zose zikorera mu ntara ya Kivu y’epfo ya DR Congo.

Mu itangazo ryayo, MSV ivuga ko “yamagana guhungabanya DR Congo bikorwa n’u Rwanda n’u Burundi, no kwica bigamije kumaraho abanyamulenge”.

Mu 2019, Perezida FĂ©lix Tshisekedi yatangaje ko hatangiye “ibitero bigari” byo kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga ikorera muri DR Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *