Malawi : Nitandukanyije n’abarwanya leta Kandi nsabye imbabazi abanyarwanda ( Sibomana)

 Amakuru agera ku kinyamakuru Intambwe aturuka mugihugu cya Malawi  aravugako uwitwa Sibomana Jean Damascene Usanzwe ari mwarimu  yanditse inyandiko y, itandukanya nibikorwa byose by, abarwanya ubutegetsi by’umwihariko iby’umutwe Urwanya ubutegetsi wa RNC ngo yaba yarinjiyemo  ashutswe n,umwarimu mugenzi we ndetse witwa Shyaka ,ndetse n,uwitwa Mico. Muri iyo nyandiko uyu Sibomana yanditse agaragaza ko kuva yashukwa n’ abo bagabo ngo yinjire muri RNC atigeze yifatanyije nabo ariko ubu akaba ari kwitandukanya nabo. Ubu hakaba hakirimo kwibazwa icyo uyu mugabo asabira abanyarwanda Imbabazi mugihe munyandiko ye Ikinyamakuru Intambwe dufitiye copie agaragaza ko yinjijwe muri ibyo bikorwa atabizi kandi mugihe yabimenyeye  yarahise yamagana abo bari babimushyizemo atabizi .

Umwe mu banyamategeko wavuganye n, Ikinyamakuru Intambwe utifuje ko hatangazwa amazina ye kubera impamvu z, umutekano yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko  uyu mugabo inyandiko ye nubwo harimo kwihana ariko  ngo ntabwo asobanura icyo asabira imbabazi abanyarwanda mugihe ,agaragaza ko yinjijwe muri RNC atabizi ndetse aho abimenyeye agahita yitandunya nababimushyizemo. Uyu munyamategeko akagaragaza ko bigaragara ko iyi nyandiko uyigenzuye wasanga uyu Sibomana ashobora kuba yarayanditse ashyizweho Iterabwoba cyangwa igitutu cangwa se akaba  nk,umuntu wize ujijutse yabikoze kubushake agamije guhunga ibyaha yaba yarakoze. Uyu munyamategeko wavuganye n, Ikinyamakuru Intambwe adaciye kuruhande  yavuzeko mugihe uyu mugabo ukuze yiyandikiye asaba imbabazi abanyarwanda nubwo atagaragaza icyaha yabakoreye ariko ngo  ntabwo ubundi byakagombye kurangirira hariya mugihe umutwe wa RNC avuga ko yabereye umuyoboke akanawubera umubitsi mugihugu cya Malawi ufatwa na leta y, urwanda nk,umutwe witerabwoba ndetse  ushinjwa kuba warateye ama gerenade mu Rwanda akica inzirakarengane ,akavugako uyu mugabo kunyungu z’ubutabera kandi akaba yabyoroheje kuko yagaragaje aho aherereye yakagombye gusabwa n’ ubutabera bw’Urwanda akaburanishwa ku cyaha cyo kuba mumutwe w, Iterabwoba nkuko leta y, Urwanda yita umutwe wa RNC ndetse no kwifatanya n abashaka guhungabanya umudendezo w’ igihugu. Sibomana yabereye umuyoboke  RNC  biranashoboka ko yaba yaranagize uruhare mubitero byahitanye izo nzirakarengane    bityo abahitanywe nibyo bitero bagahabwa ubutabera .

Ikinyamakuru Intambwe Kandi cyavugishije Bigoranye uwitwa Mico uvuga mu ibaruwa nkumwe mubashutse Sibomana kwinjira muri RNC. Avugana n, Ikinyamakuru Intambwe Uyu Mico utabarizwa muricyo gihugu cya Malawi ahubwo ubarizwa mugihugu cya Africa yepfo ,twamubajije niba ibivugwa n,uwitwa Sibomana  uri mugihugu cya Malawi yaba yabimenye ,mumagambo ye yagize ati ; ntakintu ndamenya gusa uwo Sibomana ndamuzi hari ibikorwa byinshi twakoranye. Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije niba yaba ariwe winjije Sibomana mubikorwa birwanya ubutegetsi by’ umwihariko mumutwe wa RNC. Aseka avugako  RNC yayibereye umuyoboke koko ,ndetse akagira nibikorwa ayikoramo mugihugu cya Malawi ariko atariwe wagize uruhare mukwinjizamo Sibomana kuko hubwo we yanasanzemo Sibomana  ari n,umuntu ukora yaranagiriwe ikizerewe agashyirwa mu buyobozi.

Ikinyamakuru Intambwe twamubajije  icyo Sibomana yaba ashinzwe mu ishyaka rya RNC mugihugu cya Malawi maze Mico avugako kugeza uyu munsi  Sibomana ari umubitsi muntara ya Malawi kuko ngo yari ataregura kuri uwo mwanya cyangwa ngo asimburwe  ngo akaba atunguwe no kuba yanditse avugako aribo bamushutse ngo bakamwinjizamo atabizi kandi ngo mubyukuri  ibikorwa byabo byose barabikoranaga ndetse na vuba aha baravuganaga  akavugako atigeze y, itandukanya nabo kuko nta faranga na rimwe bakoreshaga cyangwa bakiraga bitanyuze kuri Sibomana nk’umubitsi kugeza ubu batanguwe no kubona Inyandiko yanditse avugako kunjya mu ishyaka cyangwa undi mutwe ari ibintu bagiyemo babikunze  nk’abantu bakuru Kandi ntagahato bashyizwemo. Yongeyeho ko no kubivamo byari uburenganzira bwe ariko atitwaje abandi cyane ko nubundi ngo bamaze igihe baranahagaritse ibikorwa byabo muri Malawi nyuma yaho uwitwa Sadi ukorera leta ya kigali mugihugu cya Malawi nabagenzibe batangiye kubagendaho no kubakurikirana  badakuraho babonye ntamutekano bafite wo gukorera muri Malawi bagahagarika ibikorwa bahakoreraga ndetse we ngo akaba yarahisemo kwigira gutura muri Africa yepho.

Ikinyamakuru Intambwe twagerageje kuvugisha Sibomana kuri nomero ye yashyize kwibaruwa yanditse ngo tumubaze ibikubiye muri iyo nyandiko ariko iyo nomero ntabwo irabasha gucamo. Muri rusange uyu Sibomana Jean Damascene yinjiye muri Malawi avuga ko ahunze ubutegetsi bw U Rwanda ko bushaka kumwica. Nyuma yo kubeshya HCR na leta ya Malawi yabashije kubona uburenganzira butuma atura muri Malawi nk impunzi ndetse umukobwa yabyaranye n umugore uri mu Rwanda abasha koherezwa kujya kwiga muri Canada. Agomba gusaba imbabazi ko yaharabitse igihugu yavuyemo ndetse no kubeshya ishyirahamwe ryita ku mpunzi. Leta ya Malawi ikwiye nayo gukurikiza inzira zo guhana ndetse no guhanahana abanyabyaha.

Ndahayo Obedi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *