Arsenal Yaraye Ihaye Isomo Tottenham

Uyu wari umukino w’ishiraniro umwe mu mikino yari ikomeye muri iyi mpera y’iki cyumweru. Wari umukino w’umunsi wa 28 ku mpande zombi, ikipe ya Arsenal yakinaga idafite Pierre-Emerick Aubameyang yegukana itsinzi inahesheje ikarita y’umutuku umwe mu bakinnyi ba Tottenham Hotspur.
Uyu mukino wo kwishyura waberaga ku kibuga cya Arsenal warangiye ku intsinzi ya Arsenal y’ibitego 2-1. Umukino ubanza Tottenham Hotspur yari yatsinze 2-0 Arsenal.Igice cya mbere cy’umukino, ikipe ya Tottenham Hotspur yatangiye ivunikisha rutahizamu Heung-Min Son, wasohotse mu kibuga ku munota wa 19’.Ku munota wa 25’ Lacazette yahushije uburyo bwari bwabazwe na nyuma yo gutsindwa igitego, Cedric Soares yakubise igiti k’izamu Hugo Lloris yari ahagazemo uba umupira wa kabiri wakubise igiti k’izamu. Ikarita y’umuhondo ya mbere yahawe Sergio Reguilon wa Tottenham Hotspur.Ku munota wa 32’ Tottenham Hotspur yatsinze igitego cya mbere, ku mupira bahererekenije mu rubuga rw’amahina Lucas Moura aha umupira Erik Lamela [wari ukinjira mu kibuga] wawukoreyeho ubufindo ukavamo igitego cya mbere.

Ku munota wa 44’ Tottenham Hotspur yitsinze igitego (Deflection), kiba icya mbere cya Arsenal. Iki gitego cyabonetse ku guhererekanya neza kwa Kieran Tierney wahereje umupira Martin Oedegaard agatera ishoti mu izamu rya Tottenham ryakoze kuri (Deflected) kuri myugariro Toby Alderweireld ugaca ku munyezamu Hugo Lloris kiba kibanye igitego cyo kwishyura.Igicye cya mbere cyarangiye ikipe ya Arsenal iri kotsa igitutu izamu rya Tottenham Hotspur dore ko ku ijanisha yari kuri 57% naho Tottenham Hotspur ari 43%. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1. Arsenal yabonye koruneri 4 mu gihe Tottenham Hotspur nta nimwe yabonye.
Igice cya kabiri cyatangiye umutoza Mikel Arteta asimbuza Bukayo Saka yinjizamo Nicolas Pepe, byasaga nko kuba hinjijwemo imbaraga kuri uru ruhande rw’iburyo rwa Arsenal, byakomeza kubuza abasatira ba Tottenham Hotspur gusatira cyane. Nicolas Pepe yari igisubizo cyiza kugirango azamukane imipira myinshi igana kuri Alexandre Lacazette.Ku munota wa 57’ umutoza Jose Mourinho yasimbuje rutahizamu Gareth Bale yinjizamo Moussa Sissoko. Uyu mutoza yongeya kandi gusimbuza ku munota wa 62’ Tanguy Ndombele aha umwanya Dele Alli.Kuri uyu munota 60’ ikipe ya Arsenal yokeje igitutu izamu rya Tottenham Hotspur mu mupira wari uyobowe na Nicolas Pepe, uyu mupira wahererekanijwe inshuro zigera kuri 8, wageze kuri Thomas Partey wahise  ugerageza uburyo bwogutsinda gusa umupira ukajya hanze.Abakinnyi ba Arsenal bakunze kuba aba mbere ku mupira, ku munota wa 61’ ushyira kuri 62’ Alexandre Lacazette yakorewe ikosa na Davinson Sanchez mu rubuga rw’amahina ndetse uyu myugariro ahabwa n’ikarita y’umuhondo hatangwa Penalite kuri Arsenal.Alexandre Lacazette yateye neza uyu mupira mu inguni y’ibumoso ry’izamu rya Hugo Lloris wari maze kujya mu nguni y’uburyo, kiba nkibaye igitego cya kabiri.
Ku munota wa 69’ Erik Lamela yakandagiye ku rukweto rwa Thomas Partey ahabwa ikarita y’umuhondo yabaye iya gatatu kuri iyi kipe, arsenal itarabona nimwe.
Kugeza ku munota wa 75’ w’umukino wabonaga ko Harry Kane yabuze mu ruhare rwe rwo gutsinda igitego. Ku munota wa 75’ Erik Lamela yahawe umupira nabagenzi be gusa azamura akaboko asa nkukingira uza umwegera akubita inkokora Kieran Tierney, bimuviramo ikarita ya kabiri y’umuhondo yamuhesheje ikarita itukura.Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yahise akora impinduka asimbuza Emile Smith-Rowe yinjizamo Willian wari hanze, ibintu byagize uruhare rukomeye mu gukomeza ubusatirizi, Willian na Nicolas Pepe bagendaga bahinduranya.
Ku munota wa 81’ Granit Xhaka yahawe ikarita y’umuhondo iba iya mbere kuruhande rwa Arsenal. Uyu mupira mwiza watewe na Lucas Moura wasanze Harry Kane yiteguye atsinda igitego cy’umutwe gusa umusifuzi wo kuruhande avuga ko yaraririye.Ku munota wa 88’ Alexandre Lacazette yahaye umwanya Mohamed Elneny.Ku munota wa 88’ Kane yakorewe ikosa inyuma gato y’urubuga rw’amahina, yiterera neza uyu mupira w’umuterekano ukubita igiti kizamu, naho Gabriel aba hafi mu gukuraho uyu mupira.Igitego cy’umutwe Harrry Kane yatsinze bakavuga ko yaraririyeNyuma y’iminota 90’, umusifuzi yongeyeho iminota itanu y’inyongera 90’+5’, Tottenham Hotspur yakomeje gushaka uburyo bwo kunganya na Arsenal, gusa umusifuzi aza gutanga kufura imbere y’izamu rya Arsenal, kuko Gabriel na Thomas Partey bari bakoreye ikosa Lucas Moura. Uyu mupira watewe neza na Harry Kane gusa uca hejuru y’izamu,birangira Arsenal ariyo yegukanye amanota atatu y’umukino.

yanditswe na NIYIREMA KHARPHANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *