Bishe Umubiri, Ariko Uzahora Iteka Ku Mitima y’ Abawe (Umuryango wa Assinapol Rwigara).

Umuryango wa Assinapol Rwigara uri gutegura ibikorwa byo kumwibuka. Ni umunsi ngarukamwaka ugiye kuba ku nshuro ya  6. Assinapol Rwigara yitabye Imana tariki ya 4/02/2015 mu rupfu rutavuzweho rumwe ndetse rukazamura impaka nyinshi kugeza magingo aya. Mu kiganiro ikinyamakuru Intambwe cyagiranye n umufasha wa nyakwigendera Adeline Rwigara yavuze ko ari  umuhango usanzwe ubamo ibikorwa bitandukanye byo kumwibuka, amasengesho, ubuhamya bw abo mu muryango we ndetse n ababanye nawe. Ni umuhango uzaba hifashishijwe ikoranabuhanga rya Zoom

Tubibutse ko Police y Urwanda yatangaje ko uyu mugabo yishwe n impanuka ndetse ko uwateje iyo mpanuka yatawe muri yombi ariko kugeza magingo aya ntarashyirwa ku mugaragaro cyangwa ngo ashyikirizwe ubutabera. Urupfu rwe rwakurikiwe n inkubiri y ibikorw bitandukanye aho bamwe mu bagize uyu muryango batawe muri yombi ndetse bashinjwa ibyaha bitandukanye.

Mu Rwanda, umuryango wa Assinapol Rwigara urasaba kudahezwa mu rubanza  rw'abanyamigabane b'uruganda rw'itabi - BBC News Gahuza

Obedi Ndahayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *