Rayon Sports na SKOL Bagiye Kuvugurura Amasezerano

Nyuma y’uko byasubitswe mu ntangiriro z’uku kwezi, Rayon Sports n’umuterankunga wayo mukuru, uruganda rw’ibinyobwa rwa SKOL Brewery Ltd (SBL), bizasinya amasezerano avuguruye ku wa Kane tariki ya 25 Werurwe 2020.

Umuhango wo gusinya amasezerano avuguruye hagati ya Rayon Sports na SKOL wari uteganyijwe tariki ya 11 Werurwe 2021, ariko wimurwa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.

Amakuru amakuru dukesha igihe.com ni uko kuri ubu iyo gahunda izaba ku wa Kane w’iki cyumweru, tariki ya 25 Werurwe 2021 mu Nzove, ku cyicaro cya SKOL.

Kuva mu mwaka ushize, impande zombi zagiranye ibiganiro bigamije kuvugurura amasezerano ndetse amaze iminsi yarumvikanweho.

Rayon Sports yatangiye guhabwa ibyumvikanyweho mu masezerano avuguruye bivugwa ko SKOL yemeye kuzamura amafaranga yayihaga ku mwaka, akava kuri miliyoni 66 Frw, akagera kuri miliyoni 120 Frw.

Bidatinze Rayon sports ishobora gutandukana na Skol - KIGALILIVE

SKOL izongera kandi agaciro k’imyambaro igenera iyi kipe ubundi kari gasanzwe kuri miliyoni 20 Frw, ibi byiyongera ku zindi serivisi zitandukanye iha Rayon Sports dore ko igiteranyo cy’ayo yatanze mu mwaka w’imikino wa 2019/20 kingana na miliyoni 75 Frw.

Bivugwa ko agaciro k’ibyo SKOL izajya iha Rayon Sports mu mwaka wose, kangana na miliyoni 180 Frw.

Muri uyu mwaka w’imikino wa 2020/21, SKOL imaze guha Rayon Sports hafi kimwe cya kabiri cy’amafaranga impande zombi zemeranyijweho.

Mu mpera z’umwaka ushize, Umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko hari miliyoni 25 Frw bagurijwe na SKOL.

Uru ruganda ruherutse kandi gufasha Rayon Sports kwishyura umwenda wa miliyoni 6 Frw yari ibereyemo umutoza Ivan Minnaert wasabaga ko imitungo yayo yatezwa cyamunara. Hari kandi n’amafaranga yatanzwe muri Mutarama na Gashyantare hahembwa imishahara y’abakozi.

Kuva muri Mutarama, Rayon Sports ihemba 30% by’umushahara kuko ibikorwa by’imikino n’amarushanwa byahagaze.

Imiterere y’amasezerano yari asanzwe hagati ya Rayon Sports na SKOL

Tariki ya 15 Gicurasi 2014 nibwo Rayon Sports yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu na SKOL yemeye kujya itanga miliyoni 47 Frw buri mwaka muri iyi kipe.

Mu 2017, nibwo hasinywe amasezerano mashya ya miliyoni 66 Frw buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu.

SKOL itanga miliyoni 1 Frw ku kwezi y’ikirango cyayo kiri ku modoka ya Rayon Sports ndetse n’ibikoresho Rayon Sports yifashisha ku kibuga haba ku mikino cyangwa mu myitozo.

Rayon Sports ishobora kandi kuguza amafaranga muri SKOL mu gihe iyakeneye mu bikorwa bitandukanye byihutirwa, ikagira uburyo iyishyuramo binyuze mu masezerano ifitanye n’uyu muterankunga wayo.

Uru ruganda rwemereye Rayon Sports miliyoni 6 Frw mu gihe cyose yegukanye Igikombe cy’Amahoro, rutanga kandi miliyoni 20 Frw zo kugura imyambaro y’ikipe buri mwaka w’imikino.

Tariki ya 29 Nzeri 2017, nibwo SKOL yatashye ikibuga y’ubwatsi bwiza bw’ubuterano cyubatse mu Nzove kuri uru ruganda, cyuzuye gitwaye hafi miliyoni 100 Frw ndetse igishyikiriza Rayon Sports.

Iyi kipe yari imaze iminsi nta kibuga cyihariye igira cyo gukoreraho imyitozo ndetse yakodeshaga kenshi ibibuga byo gukoreraho, aho nka Stade Mumena yakodeshwaga ibihumbi 200 Frw ku kwezi.

Kuri iki kibuga, SKOL yahubatse kandi akabari ka “Rayon SKOL BAR”, aho amafaranga gacuruza binyuze mu bafana bitabira imyitozo y’ikipe muri aka gace cyangwa abahaturiye, yose ajya muri iyi kipe.

Tariki ya 14 Nyakanga mu mwaka ushize, SKOL yashyikirije kandi Rayon Sports amacumbi afite ubushobozi bwo kwakira abakinnyi 40.

Aya macumbi ari mu nzu ebyiri zigerekeranye yubatse mu Nzove hafi y’ikibuga. Inzu yo hasi ifite imiryango itatu, aho harimo umuryango wa mbere ugizwe n’igitanda kimwe gishobora kuryamamo abantu babiri, cyagenewe umutoza, undi muryango urimo ibitanda by’abakinnyi ndetse n’umuryango ukorerwamo inama y’ikipe iri kwitegura umukino.

Hari kandi aho abakinnyi bogera bavuye mu myitozo mbere y’uko bahindura imyenda, ivuriro rito ndetse n’igikoni gitunganyirizwamo ibyo abakinnyi barya mu gihe bari mu Nzove.

Hejuru y’ibi, Skol igira kandi uruhare no mu bikorwa by’abafana ba Rayon Sports birimo igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports, cyatangijwe n’itsinda ry’abafana “March’ Generation”.

Ubwo Rayon Sports yasohokeraga u Rwanda muri CAF Champions League muri Kanama 2019, muri Sudani, SKOL yashyizeho itike y’indege ku mufana wahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Hari kandi abafana 29 baguriwe amatike yo kurebera imikino Rayon Sports yakiriye mu manya y’icyubahiro mu mwaka w’imikino wa 2019/20 bitewe n’uko mu mwaka w’imikino wa 2018/19 barebye imikino yose iyi kipe yakinnye muri Shampiyona.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *