NANJYE NDASEZERANA ISEZERANO RYANJYE NAWE

NI UBUTUMWA BWAKUWE MUGITABO CY,IBYIGISHO BYYOBORA ABAKUZE KWIGA BIBIRIYA BYO MW,ITORERO RY,ABADVENTIST BUMUNSI WA 7

BYASHYIZWE KUKINYAMAKURU INTAMBWE NA Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Umutwe
Nanjye ndasezerana isezerano ryanjye nawe.

Itangiriro 6:18
Ariko nzakomeza isezerano ryanjye nawe, uzinjirane muri iyo nkuge n’abana bawe n’umugore wawe n’abakazana bawe.

Iyo ubonye Umukororombya mu kirere wibuka iki? Urupfu rwa Yesu rwararihamije! Ni Isezerano rishya.

Uhoraho yabwiye Aburahamu ati ‘Kandi nzakomeza isezerano ryanjye nawe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho, tugeze ibihe byose, ribe isezerano rihoraho, kugira ngo nkubere Imana wowe n’urubyaro rwawe ruzakurikiraho,’ (Itang 17:7) Nubwo iri sezerano ryahawe Adamu rikongera guhabwa Aburahamu, ntiryashoraga guhama bitaragera igihe Kristo yapfiriye. Ryari ryarabayeho kubw’isezerano ry’Imana uhereye igihe itangazo rya mbere ryo gucungurwa ryatangwaga. Ryari ryaremewe kubwo kwizera, nyamara ubwo Kristo yarihamyaga akarishimangira, ryiswe isezerano rishya. Iryo sezerano rishya ryari rishingiye ku mategeko y’Imana, kandi bwari uburyo bwo gutuma abantu bongera guhuza nubushake bw’Imana, bagashyirwa aho babasha kumvira amategeko y’Imana…
Nanone Uwiteka yahumurishije umuryango wa Nowa isezerano rivuga ngo ‘Nzakomeza isezerano ryanjye namwe…, Ntihazabaho ukundi Umwuzure urimbura isi.., nzashyira umukororombya mu bicu, kugira ngo ube ikimenyetso cy’isezerano ngiranye n’isi. Ninshyira ibicu mu kirere hakabonekamo umukororombya, nanjye nzajya nzirikana isezerano nagiranye namwe n’ibinyabuzima byose. Mbega kwicisha bugufi n’impuhwe Imana yagiriye ibiremwa byayo byahabye igihe yashyiraga umukororombya mwiza mu bicu nk’ikimenyetso cy’isezerano ryayo n’abantu! Imana yahamije ko umuntu nabona umukororombya azajya yibuka isezerano ry’Imana.

Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Abakurambere n’Abahanuzi (ingeri ya 2016) pp.306;80

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *