Nzaha Umugisha Abakwifuriza Umugisha

Byakuwe mu gitabo cy’ ibyigisho biyobora abakuze kwiga Bibiliya cyo mu itorero ry Abadivantiste b’ Umunsi wa Karindwi. Byashyizwe ku Kinyamakuru Intambwe na Obed Ndahayo (Umwana w’ Umutambyi)

Ibanga ryo guhabwa imigisha n'Imana - Arch. Sehorana Joseph - INYIGISHO

Kuwa Gatatu w’Isabato 6 Mata 2021

UMURINZI WO MU RUTURUTURU

Umutwe
Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha.

Itangiriro 12:3
Kandi nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, kandi uzakuvuma nzamuvuma, kandi muri wowe ni mo imiryango yose yo mu isi izaherwa umugisha.”

Amasano, bene wanyu, n’urugo rwawe bituma wemera umuhamagaro? Kuri wowe ni he hanejeje? Reba batabyitambikamo.

Nticyari ikigeragezo cyoroheye Aburahamu, kandi ntibyanamusabaga ikintu gikomeye. Hari amasano akomeye cyane yashoboraga gutuma agundira igihugu cy’amavuko, bene wabo, ndetse n’urugo rwe. Ariko ntiyashidikanyije kumvira uwo muhamagaro. Ntiyashatse kubaza ibyerekeye igihugu cy’isezerano niba ubutaka bwaho burumbuka, cyangwa niba haba ubuzima buzira umuze; niba igihugu gifite ibyiza nyaburanga kandi kizatuma ashobora kurundanya ubutunzi. Imana yari ivuze, kandi umugaragu wayo yagombaga kumvira; kuri we, ahantu heza hanejeje ku isi ni ho Imana yamushakiraga kuba.
Abantu benshi barageragezwa nk’uko Aburahamu yageragejwe. Ntibumva ijwi ry’Imana ribabwira rivuye mu ijuru ako kanya, ariko ibahamagarira mu nyigisho z’ijambo ryayo no mu bitangaza ikora. Bashobora gusabwa kureka ibyajyaga kubahesha ubukire n’icyuhahiro, gusiga imiryango yabo n’ibindi byari kubazanira inyungu, ndetse no gutandukana na bene wabo, maze bakinjira ahasa n’inzira yo kwizinukwa kugeragezwa no kwitanga. Imana yari ifite umurimo ishaka kubakoresha; ariko imibereho yoroshye ndetse n’inshuti n’abavandimwe byashoboraga gutuma batabasha kuwukora. Yasabye Imana kumurinda kugira ngo batagira umuntu wabyitambikamo, no kuyoborwa nayo bakumva ariyo batezeho amakiriro, kandi bakishingikiriza kuri yo yonyine, kugira ngo ibashe kubihishurira ubwayo.

Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Abakurambere n’Abahanuzi (Ingeri ya 2016) p.97

Obed Ndahayo (Umwana w’ Umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *