NZASHYIRA AMATEGEKO YANJYE MUNDA YABO

yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo.

Yeremiya 31:33
Ariko isezerano nzasezerana n’inzu ya Isirayeli hanyuma y’iyo minsi ngiri, ni ko Uwiteka avuga ngo ‘Nzashyira amategeko yanjye mu nda yabo kandi mu mitima yabo ni ho nzayandika, nzaba Imana yabo na bo bazaba ubwoko bwanjye.’

Ibigaragaza ko umutima wawe wanditswemo iby’Imana. Soma wumve impinduka mu abibone, abirarira, abapfapfa n’abirasi.

Nuko ubwo bahishurirwaga umusaraba w’i Kalvari n’igitambo kitagerwa cyatangiwe ibyaha by’abantu, basanze ko nta kindi gishobora kuba gihagije ngo gikureho ibicumuro byabo keretse ibyo Kristo yakoze; icyo cyonyine nicyo gishobora kunga umuntu n’Imana. Bemeye ntama w’Imana ukuraho ibyaha by’abari mu isi bafite kwizera kandi bicishije bugufi. Kubw’amaraso ya Yesu, “bababariwe ibyaha bakoze.” Abantu beze imbuto zikwiriye abihannye. Barizeye maze barabatizwa, bazukira mu bugingo bushya, bahinduka ibiremwa bishya muri Kristo Yesu; ntibongera gukurikiza irari rya kera, ahubwo kubwo kwizera Umwana w’Imana bagera ikirenge mu cye, bagaragaraho imico ye kandi bariyeza nk’uko nawe yera. Ibyo bangaga kera noneho barabikunze kandi n’ibyo bakundaga barabyanga. Abibone n’abirarira bahindutse abagwaneza n’abafite imitima yicisha bugufi. Abapfapfa n’abirasi bahindutse abantu b’abanyamakenga n’abitonda. Abasuzugura ibyo kwizera bahindutse abantu bubaha, abasinzi bahinduka abantu birinda. Ibigezweho by’isi bitagira umumaro byararetswe… Ububyutse bwateye kwigenzura mu mitima no kwicisha bugufi. Bwaranzwe no guhamagara gukomeye kwararikaga umunyabyaha, kandi bugakorwa n’ababaga buzuye imbabazi bari bafitiye abo Kristo yaguze amaraso ye. Abagabo n’abagore basengaga binginga Imana kubw’agakiza k’abantu. Umusaruro w’ubwo bubyutse wagaragariye mu bantu batatinyaga kwiyanga no kwitanga, ahubwo bashimishwaga n’uko bikwiriye bababazwa cyangwa bakageragezwa kubwa Kristo Abantu babonaga ko hari impinduka yabaye mu mibereho y’abizeraga izina rya Yesu Kristo. Abari babazengurutse bunguwe n’impinduka batezaga. Bateranyirizaga hamwe na Kristo, bakabiba muri Mwuka kugira ngo basarure ubugingo buhoraho. Bashobora kuvugwa ho aya magambo ngo: ‘Mwagize agahinda gatera kwihana.’

Aya magambo yavuye mu gitabo cy’Umwuka w’Ubuhanuzi cyitwa: Intambara ikomeye p.331

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *