Amayobera ku Ifatwa rya Ntamuhanga Cassien!

Cassien Ntamuhanga yatorotse cyangwa yashimuswe?! | Umunyarwanda

Aho Cassien Ntamuhanga aherereye hakomeje kuba amayobera nyuma y’ibyumweru bibiri afatiwe muri Mozambique, nk’uko umunyamategeko we abivuga.

Impirimbanyi zimwe zivuga ko zitewe impungenge n’uko ashobora koherezwa mu Rwanda, aho zivuga ko uburenganzira bwe bwabangamirwa.

Mu Rwanda, Ntamuhanga ni imfungwa yatorotse gereza mu myaka ine ishize, ashakishwaga n’ubucamanza nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba no gukatirwa imyaka yose hamwe 50 y’igifungo.

Abategetsi ku ruhande rw’u Rwanda n’urwa Mozambique ntacyo baratangaza byeruye ku ifatwa rya Cassien Ntamuhanga cyangwa kumwohereza mu Rwanda.

Ejo ku wa mbere, Simao Henrique Buque umunyametegeko we yagize ati: “Turacyari gushakisha uko twabona Cassien, ariko ikibabaje ni uko ntacyo turageraho”.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu muri Mozambique yamaganye ifatwa rye, ivuga ko niyoherezwa mu Rwanda bitemejwe n’inkiko bizaba binyuranyije n’amategeko.

Mu cyumweru gishize nibwo hari amakuru yatangajwe mu Rwanda no muri Mozambique ko Ntamuhanga yaba yashyikirijwe abahagarariye u Rwanda muri icyo gihugu.

I Maputo, bamwe mu bahatuye bavuze ko bishoboka ko kugeza ubu (kuwa mbere) Ntamuhanga bishoboka ko ataroherezwa mu Rwanda.

Mozambique: Cassien Ntamuhanga watorotse gereza mu Rwanda yafatiwe i Maputo  - BBC News Gahuza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *