MALAWI: HARASUZUMWA IKIREGO CY,IMPUNZI

Amakuru agera kukinyamakuru Intambwe aturuka mubuyobozi bw,impunzi z,abanyarwanda baba hanze y,inkambi mugihugu cya MALAWI aravuga ko none kuwa 09/06/2021 urukiko ruza gusuzuma ishingiro kukirego cyari cyatanzwe numwe mumpunzi zibarizwa mugice cyahitwa BRANTYE aho uwitwa NAHIMANA ABDUL yari y,iyambaje urukiko agatambamira icyemezo cya reta y,icyo gihugu aho yari yahaye impunzi ziba hanze y,inkambi iminsi 14 yagombaga kuba yararngiye kw,itariki 28/4/2021 uyu NAHIMANA ikirego cye cyaje kwakirwa ndetse ahabwa i njection arinayo bisa naho impunzi zirimo kugenderaho kugeza ubu, bwana ABDUL yari yitabaje urukiko nkumwe mubafitiye imyenda za bank akerekana ko icyo cyemezo cyari gutuma habaho guhomba kuri za bank ,ndetse bikaba byanagorana kwishyura iyo myenda mugihe baba banjyannywe munkambi huti huti.

ni urubanza rusuzumwa uno munsi kw,isaha ya saa;2:30 murukiko rukuru rwa BRANTYRE , nkuko ikinyamakuru INTAMBWE kibicyesha abari gukurikirana urwo rubanza umunota k,umunota biravugwa ko kuri ubu ubushinjacyaha buhagarariye reta buvuga ko ABDUL NAHIMANA ikirego cye kitakagombye guhabwa agaciro kuko ngo atagira status y,ubuhunzi hubwo ngo yahawe (reject) cyangwa se yimwe ubuhungiro muri icyo gihugu

naho abunganizi kuruhande rw,impunzi bakaba bavugako habanza gusuzumwa ibirego by,impunzi uko byakiriwe n,inkiko minisitere ntiyemerewe ,relocation directives kuko bishinzwe commission itanga status .

bavugako bo nk,impunzi uno munsi batihutira kuburana hubwo ngo barifuza ko babaha extention /adjournement cangwa se gusubika iburanishwa kugirango imanza zose zizabashe guhuzwa.

ikizere cy,impunzi gihagaze gute muri runo rubanza?

Ikinyamakuru INTAMBWE cyabajije icyo impunzi zakwitega kubishobora kuva murubanza ,maze umuyobozi uri mubahagarariye impunzi ziba hanze y,inkambi muri icyo gihugu adusubizako impunzi zikwiye gutuza zikirinda kumva impuha zikumva amakuru gusa zihawe n,inzego zibahagarariye kandi atanzwe muburyo bwemewe ; yagize ati: nonese ubundi ko abantu bakutse imitima bakomeza kubaho nk,umurwayi wahawe iminsi runaka agomba kubaho yarangira agapfa ugirango uno munsi niki kigiye kubaho? ikigiye kubaho uno munsi ni ukuburana ,umucamanza araza gutanga igihe azasomera umwanzuro kubyaburannywe n,impande zombi ,mugihe kandi umucamanza yazasoma ibitadushimishije tuzabijuririra murundi rukiko ,avugako amahirwe k,umpunzi akiri menshi kuko mugihe muri icyo gihugu baba babahaye imyanzuro itabanyuze bazaniyambaza urukiko nyafrika rw,uburenganzira bwa muntu ,

yanongeyeho ko kandi n,icyemezo cyafashwe kurubanza rwa mukunzi ERIE bakijuririye kuko mugufata umwanzuro reta iterekanye uburyo biteguye kurinda umutekano w,abashoramari mugihe ubushize ubwo abaturage bigaragambyaga bangirije imitungo yabo itagira ingano babitiranya n,impunzi uno muytobozi yashoje kandi ikiganiro yagiranaga n,ikinyamakuru INTAMBWE asaba impunzi mubice zirimo kwitwara neza kubanyagihugu ,ikindi yabasabye kwitabira ibikorwa byo kugira umusanzu batanga mugihe abahagarariye impunzi mubice batuyemo babagezeho yabibukije ko buri gikorwa barimo gukora kirimo kubasaba ubushobozi kandi bwinshi. ikinyamakuru INTAMBWE kirakomeza kubagezaho ibyurwo rubanza.

yanditswe na : Obed Ndahayo ( UMWANA W,UMUTAMBYI)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *