MALAWI: AGATIMA MUGITEREKO K,UMPUNZI

none kuwa 09/06/2021 nibwo byari byitezwe ko urubanza kucyemezo cyafashwe nurukiko rukuru rwa BRANTYE kuri injection yari yahawe uwitwa NAHIMANA ABDUL bisuzumwa ngo harebwe niba impamvu yatanze zabangamiraga icyemezo cya minisitire cyo gusubiza impunzi munkambi ya DZALEKA muminsi 14 gifite ishingiro ,abahagaqrariye reta murubanza bagaragazaga ko ABUDUL adakwiye gutambamira icyo cyemezo kuko nta ststus y,ubuhunzi afite ,ibi byatewe utwatsi nabunganira impunzi bavuzeko hubwo urukiko rukwiye gusuzuma iburabubasha bwa minisitire kuko ngo itegeko ritamwemerera kwimura cangwa kugena aho impunzi zikwiye kuba bavugako ibyo bigennwa na commmisssion ishinzwe status kandi minisitire akaba atabarizwa muri iyo commmisssion ,

abunganira impunzi kandi banasabye ko urubanza rwagombaga kuburanishwa rwasubikwa kugirango hazasuzumwe ikibazo bagaragaje kw,iburabubasha rya minisitire wafashe icyemezo cyo kunjyana impunzi munkambi ,ndetse ngo hanasuzumwe icyo kuba ibirego bindi byari byatanzwe ,birimo iby,abana bavukiye muri Malawi bagahita bavukana ubwenegihugu badashobora kunjyanwa munkambi kandi ari abanyagihugu ,hari kandi abashakanye n,abanyagihugu kuburyo reta idafite ububasha bwo gutandukanya iyo miryango ndetse nabafite token ubusabe bwabafagarariye impunzi bwaje guhabwa ishingiro nuko umucamanza MANDARA MAMBURASA urimo kuburanisha urwo rubanza yategetseko urubanza rusubitswe rukazasubukurwa kw,itariki 25/06/2021

icyo icyo cyemezo gisobanuye k,umpunzi

mukiganiro kigufi ikinyamakuru INTAMBWE nuhagarariye impunzi ziba hanze y,inkambi twamubajije uko bakiriye icyo cyemezo adusubiza agira ati: tucyakiriye neza cyane kuko ubusabe bwacu buhawe agaciro ubu twizeye ko imanza zacu zigiye guhuzwa zose ziikaburanishirizwa hamwe ikindi kandi ngirango mw,umviseko abanyamategeko bazanye ingingo nshya yuko minisitire itegeko ritamwemerera kugena aho impunzi zigoma gutura hubwo bigennwa na commmission ishinzwe status ibi kandi nabyo biri mubizasuzumwa ,kino gihugu ni igihugu kigendera kumategeko kuburyo teizeyeko urubanza rwacu ruzagenda neza , ubu akanyamuneza ni kose ,

ikinyamakuru intambwe kiracyagerageza kuvugisha abo kuruhande rwa reta ngo tumenye icyo batangaza gusa kugeza ubu nabwo turabasha kubabona.

yanditswena : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *