Malawi: Umunsi Mpuzamahanga W’ Impunzi, Wizihijwe Muri Malawi Impunzi Zisiragizwa
Isi yose muri rusange yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi tariki ya 20/06. Uyu munsi wizihijwe none kuwa mbere tariki ya 21/06/2021. Ni umunsi ugamije kwibuka uburenganzira bw’impunzi no kuzirengera mubihugu bitandukanye. Ubaye mu gihe muri Malawi izi mpunzi ziri kubuzwa epfo na ruguru ndetse zikomeje guhohoterwa kuburyo bigaragara ndetse ibibazo byazo byinshi biri mu nkiko. Tubibutse ko impunzi ziri muri Malawi zategetse gusubira mu nkambi ya Dzaleka ifite ubushobozi bwo kwakira impunzi zitarenga ibihumbi 10 000 mugihe muri Malawi habarurwa hafi ibihumbi 50 000 by’impunzi. Ntawatinya kuvuga ko leta ya Malawi yagize isoni zo gukorera uwo munsi mukuru mu nkambi y impunzi ya Dzaleka kuko uyu munsi wizihirijwe kure gato y’inkambi ahazwi nka Dowa. Ni umunsi wahariwe impunzi gusa zawuhejwemo ndetse n ibikorwa zakoragamo bimwe zabihejwemo.
Umuyobozi ushinzwe umuryango mpuzamahanga wita ku mpunzi UNHCR bwana Fillipo Grandi yavuzeko abategetsi batandukanye badafite ubushake bwo guharanira amahoro, ibi bigatuma rubanda babizahariramo. Yakomeje yibaza ejo hazaza h’impunzi zifite ibikomere bigaragara ndetse n’ibitagaragara zatewe n amakimbirane arimo intambara.
Obed Ndahayo