RWANDA: RMC NA RIB BAGURANYE IMIRIMO!

Nsengimana Théoneste umuyobozi w'Umubavu TV yatawe muri yombi | Umunyarwanda

Ubusanzwe mubihugu birimo Demokarasi usanga inzego zose zigenga hakurikijwe amategeko aba agenga izo nzego .mu Rwanda kuva Genocide yakorewe abatutsi n’ubundi bwicanyi bwa rusange birangiye, Ishyaka FPR ryahoze ari umutwe w’inyeshyamba rigafata ubutegetsi ntabwo ryigeza ryiyakira nk’ishyaka riyoboye igihugu. Ahubwo kuva mumwaka w1994 kugeza ubu Urwanda rwakomeje kuyobozwa imbunda n’iterabwoba , kuburyo bamwe mubanyarwanda basigaye bavuga ko kubohorwa na FPR kuribo ari nko kugusanga bari bakubohesheje ibirere noneho bakabica mugihe ukishimira ko ubohowe ukubohoye ibirere akakubohesha iminyururu .

Nkuko bisanzwe kubutegetsi bwose buyoboza imbunda usanga mubantu bambere bibasirwa n’ubutegetsi nkubwo ari abanyamakuru kuva mu 1994 kugeza ubu tuvugana itangazamakuru ryabayeho kumunigo aho iyo myaka yose ntanarimwe itangazamakuru ryigeze ryigenga nyamara reta yagiye ishyiraho inzego zitangazamakuru zagaragazaga inyuma ko zifasha abanyamakuru nyamara zikora kunyungu za reta . Nyuma yaho igitutu cy,amahanga kibaye kinshi kuri reta ngo irekure itangazamakuru yigaragaje nkibarekuye ariko urwego rwose ishyizaho ikagumiahamo ukuboko kwayo kuburyo inzego zihagarariye itangazamakuru hubwo arizo zabaga zihagarariye reta mukuriniga, aha twavuga nk, ikinyamakuru umuseso ,umuvugizi nibindi byakoze mubihe bigoye cyane aho igihugu cyari gicuze umwijima mubinjyanye n, itangazamakuru nyama ibyo binyamakuru bikagerageza kuba urumuri muri uwo mwijima wari ubuditse bikamurikira Rubanda .

Muri izo nzira zigoranye cyane abo banyamakuru bakubitwaga imitarimba kumannywa bagahohoterwa ndetse bakicwa ,icyakurikiraga ibyo byose nuko humvikanaga uwitwa Kabagamba wari umuyobozi wa MHC,cyangwa se inama yitangazamakuru aho yumvikanaga avuga ko abakora muri ibyo bitangazamakuru atari abanyamakuru hubwo babyiyitirira

Uko igitutu cyabaga kinshi kuri reta y, urwanda kubireba itangazamakuru reta yahinduraga umuvuno ikazana umushinga mushya ariko utagamije inyungu z, abanyamakuru ,
Nyuma yigitutu cyinshi aho bafungiye abanyamakuru Nkusi uwimana Agnes ,na mukakibibi Saidati bakoreraga ikinyamakuru umurabyo reta yaje gusa naho irekuye itangazamakuru ikuraho minisitere y, itangazamakuru yahoze iyoborwa na Louise Mushiki wabo nuko gashyirwaho Urwego rw, abanyamakuru bigenzura ( RMC) itegeko rishyiraho RMC ryagenaga ko ariyo ifite munshingano kugenzura itangazamakuru ikaba yaragiyeho kubusabe bwa bamwe mubanyamakuru b,inararibonye mu Rwanda bakomeze kugaragariza reta ko uko inzego za reta zikomeza kugenzura abanyamakuru habamo kubahohotera kubahoza muri za Gereza babafunga nkabafunga inzugi bya hato na hato bikaba byaragaragajwe ko abanyamakuru bahohoterwaga cyene bitewe nuko ababaga babagenzura ntabumenyi babaga bafite kubinjyanye n, itangazamakuru ariyo mpamvu hashyizweho RMC ( urwego rw, abanyamakuru bigenzura ) rugizwe n,abanyamwuga b, itangazamakuru urwo rwego uretse inshingano zo gutanga ibyangombwa by, itangazamakuru rwahawe igice kuko uburenganzira bwanyuma butangwa n, urwego rwa reta RURA ubundi RMC yari ifite ninshingano zo kwakira ibirego no kugenzura ko itangazamakuru rikora kinyamwuga yari ibife ninshingano zo guhuza abantu cyangwa ibigo byagiranye ibibazo n, itangazamakuru hagafatwa ingamba hakurikijwe amahame y, umwuga.

RMC yataye umurongo

Urwego rw, abanyamakuru bigenzura rugitangira rwakoze ibikorwa byinshi byiza cyane byari ingirakamaro kw, itangazamakuru kuburyo umunyamakuru wese yarwiyumvagamo nkurwego koko Rubahagarariye ndetse ndibuka njyewe Obed Ndahayo wandika ano makuru ko nagobotswe inshuro nyinshi cyane na RMC mugihe nabaga nkurikirannwa n, inzego za reta kubinjyanye n,umwuga kandi babisozaga neza ibyo bihe RMC yayoborwaga na bwana Fred muvunyi wakoze kunyungu z, abanyamakuru ndetse muri ibyo bihe RMC igarurira abanyamakuru agaciro, ibi ntabwo byaguye neza FPR aho muburyo bwihuse yahise yohereza abatekinisiye bayo muri RMC hanjyamo aba commiseri bakoreraga inyungu za reta aho kuba iz, abanyamakuru abo twavuga nka Ingabire marie Immaculate Mugisha Emmanuel wari uvuye kuzambya MHC nabandi abo babyize Muvunyi Fred wakoraga kunyungu z, abanyamakuru birangira ayabangiye ingata nuko RMC ita umurongo kuva ubwo.

RMC mumwambaro wa RIB RIB mumwambaro wa RMC

ubu twandika ino nkuru mw, itangazamakuru habyukiye amakuru yavugaga itabwa muri yombi rya bwana Theoneste Nsengimana wa umubavu tv ishingiye k, umubavu ikinyamakuru kinyamuryango cya RMC kuko nubu kiri kurutonde rw,ibinyamakuru byemewe mu Rwanda bikaba byatangajwe ko yatawe muri yombi na RIB ngo azira gutangaza impuha ( ibyakabaye ubundi bigenzurwa na RMC kuko ariyo ifite ububasha bwo kumenya niba ibyo atangaza bitubahirije amahame y, umwuga Nkuko bivugwa mungingo ya 28 mumahame ngengamyitwarire y,umwuga w,itangazamakuru mu Rwanda aho iyo ngingo isobanura ko kunyuranya n,indangamyitwarire bigenzurwa kandi bigasesengurwa na comite ngengamyitwarire ya RMC ibi bikaba bisobanuye ko atari RIB hubwo wenda RIB yagakurikiranye umunyamakuru kumakosa asanzwe adafite aho ahuriye n, itangazamakuru mugihe abantu bari biteze ko RMC igira icyo ivuga kumunyamuryango wayo Nsengimana Theoneste watawe muri yombi na RIB hubwo abantu batunguwe no kumva RMC isohora itangazo rishumuriza uwitwa Niyonsenga Diedone abaturage nabishi be ribabwira ko uwo muntu atari umunyamakuru mugihe koko niba batamwemera nkumunyamakuru batakagombye kumuvugaho wenda yanjyaga kugenzurwa na RIB kuko RMC inshingano zayo zigarukira kubanyamakuru gusa ,nyuma ya buno bukubaganyi bwa zino nzego 2 abantu bahise batangira kwibaza ibibaye kugirango izo nzego zigurane inshingano

Ibyo Kandi bije nyuma yaho RMC iherutse kwiha ububasha idafite ikemeza ihagarikwa burundu mumwuga w, itangazamakuru kumunyamakuru Nkusi Uwimana Agnes nyamara niyo yari kuba ariwe ubasubije ikarita bagombaga gutumiza inama Rusange ikaba ariyo Yemezwa ivannywa burundu mumwuga w, itangazamakuru kwa Nkusi Uwimana Agnes nkuko bivugwa mungingo ya 29 mumahame y,umwuga w,itangazamakuru kubirebana n,ibihano kugaka gasoza iyo ngingo guhagarikwa burundu mumwuga w, itangazamakuru bikorwa gusa ninama Rusange y,abanyamakuru .

Theo w'UMUBAVU arabivuze ahita yishinganisha | Ibyo yabonye muri Kasho  arabinenze | Yarakaye cyane - Rugali - Amakuru

Tukaba dusaba ko mugihe RMC yakomeza gukora inshingano za RIB kandi na RIB ikora iza RMC rumwe muri zino nzego rwaseswa inshingano zarwo zigashyirwa murundi nkuko hasheshwe minisitere y, itangazamakuru nkuko hasheshwe inama nkuru y, itangazamakuru nkuko kandi reta iherutse gusesa ibigo bimwe byayo inshingano zabyo zigahabwa minisitere nshya yitwa ubumwe bwabanyarwanda cyangwa RIB na RMC bagahanirwa kwicwa no gusiribanga itegeko nshyinga ry, urwanda cyane cyane ingingo yaryo ya 38 ivuga kubwisanzure bw,itangazamakuru nubwo kugaragaza ibitekerezo.

Yanditswe na Obed Ndahayo ( umwana w, umutambyi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *