Rwanda: Abadepite mu nteko ya UK barasaba ko Johnston Busingye afatirwa ibihano

Depite Chris Bryant wo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza yasabye ko Abanyarwanda babiri barimo uwari Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda Johnston Busingye, uherutse kugenwa nka ambasaderi mu Bwongereza, bafatirwa ibihano kubera “gusubizwa ku ngufu” mu Rwanda kwakorewe Paul Rusesabagina.

Uwa kabiri wasabiwe gufatirwa ibihano ni Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).

Depite Bryant yabivugiye mu kiganiro-mpaka cyo ku wa gatatu mu nyubako ya Westminster Hall yo mu nteko ishingamategeko y’Ubwongereza, cyavugaga no ku bandi bategetsi bo mu bihugu nka Sudan na Iran bo gufatira ibihano byo mu rwego rwa ‘Magnitsky’ bashinjwa guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Bwana Busingye yemereye televiziyo Al Jazeera ko u Rwanda ari rwo ‘rwishyuye’ indege yakuye Rusesabagina i Dubai imujyana i Kigali.

Johnston Busingye | Africa-OnTheRise
Mu ijambo ryatangajwe kuri Twitter, Depite Chris Bryant, wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya Labour, yagize ati:
“Mu kwezi kwa munani umwaka ushize, Paul Rusesabagina, washingiweho filimi Hotel Rwanda … unanenga bikomeye Perezida [Paul] Kagame … yahawe ibiyobyabwenge, ashyirwa mu ndege anasubizwa ku ngufu mu Rwanda, aho yafungiwe akanakorerwa iyicarubozo” – ibyo u Rwanda ruhakana.
“… akwiye kuba ku rutonde rwacu rw’abantu bafatiwe ibihano aho kuba mu bantu bo guherekezwa mu ngoro ya Buckingham [aho bageza ku Mwamikazi impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo]”.

Col (Rtd) Jeannot Ruhunga
Col (Rtd) Jeannot Ruhunga, umunyamabanga mukuru wa RIB

Ibyo byanashyigikiwe na Depite Iain Duncan Smith, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Conservative, nkuko byatangajwe kuri Twitter n’itsinda All Party Group on Magnitsky Sanctions, wasabye ko afatirwa ibihano “nta bwoba bwo kwihimura [kwihorera]” kwabaho nyuma yabyo.

Bwana Busingye, Col (Rtd) Ruhunga, na leta y’u Rwanda, nta wuragira icyo atangaza ku mugaragaro kuri ibyo byavugiwe mu nteko y’Ubwongereza.

Mu iburanisha muri uyu mwaka, umunyedini yavuze uko yashutse Rusesabagina akamujyana mu ndege igiye i Kigali mu gihe we ngo yari azi ko igiye i Bujumbura mu Burundi. Rusesabagina ntiyigeze yiregura, yivanye mu rubanza nyuma y’uwo mutangabuhamya, avuga ko nta butabera ategereje mu rukiko rwamuburanishije.

Ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa munani uyu mwaka ni bwo Perezida Kagame yagize Bwana Busingye uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza – nyuma yo kumara imyaka umunani ari Minisitiri w’ubutabera, ariko kugeza ubu ntaratangira iyo mirimo.

Ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa cyenda, Bwana Rusesabagina, w’imyaka 67, yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamwe n’ibyaha by’iterabwoba, mu rubanza yafatwagamo nk’uregwa w’ibanze. Igihano yakatiwe ni cyo kinini kurusha ibindi by’abo baregwaga hamwe.

Mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ubushinjacyaha – bwari bwamusabiye gufungwa burundu – bwatanze ubujurire kuri icyo gihano.

Bwana Rusesabagina yamenyekanye ku isi nyuma y’inkuru ye itavugwaho rumwe yashingiweho filime ‘Hotel Rwanda’, ivuga ko yarokoye abantu barenga 1,200 mu gihe cya jenoside yo mu Rwanda mu 1994.

Ibyaha yahamijwe bijyanye n’ibitero byiciwemo abantu byagabwe ku Rwanda n’umutwe wa FLN wari uw’impuzamashyaka ya MRCD-UBUMWE yari umwe mu bakuru bayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *