Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) Rwatewe n Abataramenyekana

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane taliki ya 9 Ukuboza 2021, inyubako ikoreramo Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) yatewe n’abantu bataramenyekana. Abakozi ba RMC baje ku kazi nk’uko bisanzwe bagasanga imiryango irafunguye ndetse n’utubati tubikwamo inyandiko dutandukanye twafunguwe kandi bigaragara ko twajagajazwe bashakamo inyandiko n’ubu bitaramenyekana izo ari zo. Haracyari urujijo niba uru rwego nta bantu barinda umutekano rufite cyangwa niba rudafite ibyuma bicunga umutekano. Ntiharamenyekana neza inyandiko zari zigenderewe cyangwa abari inyuma y iki gikorwa. Ikinyamakuru Intambwe kiracyagerageza gukurikirana iyi nkuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *