Julian Assange Agiye Koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Wikileaks: Julian Assange given permission to marry partner in prison - BBC  News

Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks ruzwiho gushyira hanze amabanga y’ibihugu bikomeye, ari hafi koherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’uko icyo gihugu gitsinze urubanza cyaburanagamo gishaka uwo mugabo ufungiye mu Bwongereza.

Amerika yari imaze iminsi iburana mu bujurire umwanzuro wafashwe n’urukiko rubanza muri Mutarama uyu mwaka, w’uko Assange adakwiriye koherezwa muri Amerika kubera ibibazo byo mu mutwe afite.

Abunganira uregwa bavuga ko naramuka agejejwe muri Amerika ashobora gufatwa nabi cyangwa ntiyitabweho akaba yakwiyahura. Ababuranira Amerika bo bijeje urukiko ko ntacyo azaba, nk’uko BBC yabitangaje.

Amerika ishaka uwo mugabo ngo aburanishwe ku mabanga yayo yashyize hanze mu 2010 na 2011.

Umucamanza wo ku rwego rwa mbere yari yanze kohereza Assange ku mpungenge z’uko afunzwe ashobora gushyirwa mu kato, akanashyirirwaho izindi ngamba zihariye.

WikiLeaks founder Julian Assange could be extradited to the U.S. after U.K.  ruling

Amerika yavuze ko nta ngamba zihariye azashyirirwaho niyoherezwa, ngo keretse akoze andi makosa cyangwa ibyaha bisaba ko afungwa mu buryo bwihariye.

Ntabwo biramenyekana niba Assange azajuririra uyu mwanzuro w’urukiko.

Amerika yatangaje ko mu gihe yaba amaze gukatirwa, Assange ashobora kwemererwa gufungirwa muri Australia.

Ibyaha byose Assange ashinjwa biramutse bimuhamye, yakatirwa imyaka igera ku 175 y’igifungo. Guverinoma ya Amerika yo yavuze ko igifungo ishobora kumuha kitazarenga hagati y’imyaka ine n’itandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *