FDU Inkingi Irasaba Ubufatanye N’ Ibihugu By’Amahanga Mugushyira Akadomo Kubutegetsi Bwa Kigali

Image

Perezida wa FDU inkingi Placide Kayumba yifurije abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2022. Mu butumwa bwaciye ku rubuga rwa Twitter ndetse na You Tube Placide Kayumva yasabye ibihugu bitandukanye gusenyera umugozi umwe mu gushyira akadomo ku butegetsi bw igitugu hagashyirwaho leta yubahiriza uburenganzira bwa muntu. Yibukijeko FDU Inkingi iharanira Democratie ituze, ubwisanzure n uburinganire kuri buri wese. Yagarutse ku ngeri zitandukanye z abantu bishwe cyangwa bahohotewe harimo abanyamakuru, abatavugarumwe n ubutegetsi, abahanzi ndetse n abaturage basanzwe. Bamwe muri abo barishwe, baburirwa irengero ndetse n abandi ubu bacumbikiwe muri gereza zitandukanye.

Perezida wa FDU Inkingi yongeyeho ko hari amajwi menshi y abanyarwanda imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo asaba ko ubutegetsi bw igitugu bwashyirwaho akadomo. Akomeza avuga ko ubwo butegetsi bw igihugu kandi butabanye neza n ibihugu bituranyi birimo Uburundi na Uganda. Yashimiye ndetse abaterankunga badahwema gutanga inkunga zibarirwa muri za milliard nubwo igihugu kirushaho gutindahara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *