RWANDA: ABATUTSI N ABAHUTU BAZABA UBWOKO BUMWE MUMWAKA WA 2032

Kagame Appoints His Son As Board Member Of Rwanda's Development Board -  Taarifa Rwanda

Yvan Cyomoro

URwanda ni igihugu gituwe n,abanyarwanda bavuga ururimi rumwe rwitwa ikinyarwanda ( nubwo hari ubwo kivugwa muburyo butandukanye bitewe nagace umuntu aturukamo ,urwanda kandi ni igihugu abenegihugu bafite umuco umwe ,nubwo nabwo hari aho usanga agace runaka gafite umuco wihariye .
URwanda kandi rutuwe n, abaturage bari mumoko atatu; abatwa ,abahutu n, abatutsi ayo moko yose ahurira kuri bimwe twavuze haruguru birimo umuco n, ururimi ikindi ntagace kazwi mu Rwanda wasanga kihariwe n,ubwoko bumwe ,bisobanura ko amoko yose uko ari atatu y, abanyarwanda asangiye ubuzima.

Kuva kungoma ya cyami kugeza ubu amoko y, abanyarwanda yagiye yifashishwa n,abashaka ubutegetsi kuburyo byageze aho amoko ahinduka ikibazo ibi byaje kugeza urwanda kumarorerwa yagwiriye Urwanda yaje kwitwa Genocide yakorewe abatutsi nk,imvugo ikoreshwa nabari k, ubutegetsi ndetse ubu abari hanze bakaba bakomeje kurwana inkundura yo kwemeza ko ubwicanyi bwarewe abahutu bukozwe n,ingabo z,inkotanyi nabwo ari Genocide yakorewe abahutu ,

Nkuko twabigarutseho bitewe na poritike yaranze Urwanda abahutu n, abatutsi bagiye bahangana ndetse ayo moko agakomeza kuba ikiraro cy,abanyaporitike babaga bishakira kugundira ubutegetsi biryo hakabaho kuryanisha abanyarwanda.

Mubushakashatsi Ikinyamakuru Intambwe kimazemo iminsi kubirebana n,amoko ahora ahanganye mu Rwanda benshi mubaganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bagiye bagaragaza ko mugihe gito ino turufu y, ubwoko ishobora kuzaba itakibasha guhahira abanyaporitike bo mu Rwanda , umwe mumpuguke zahungiye mubihugu bya Africa y,amanjyepho waganiriye n, ikinyamakuru Intambwe ariko ntiyifuze gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru Intambwe ko we mumyaka irenga makumyabiri amaze mubuhungiro ngo yamaze kubona ko ibyo twirirwa turwanira twita amoko mu Rwanda atari ubwoko aganira n, ikinyamakuru Intambwe yagize ati; iyo muvuga ubwoko abanyarwanda muransetsa cyane ,ati hano aho mba dufite ubwoko burenga 30 kandi ni ubwoko buba butandukanye cyane n,ubundi avuga ko buri bwoko buba bufite ururimi rwabo rwa kavukire ,rutandukanye nurw,ubundi bwoko avuga kandi ko buri bwoko bugira umuco babwo nyamara avuga ko ubwo bwoko bwose buhurira kugukunda igihugu cyabo kandi batanjya bagira intambara zitewe no kunyuranya kw,amoko avuga ko abanyarwanda bo bagumye mumuco mubi wa Gikoroni.

RWANDA: From an academician to cabinet minister: what you should know about Damascène  Bizimana - Zonk News
Bizimana Jean Damascene uyoboye Ministre idatanga ikizere

KUKI MUMYAKA 10 IRI IMBERE ABATUTSI N,ABAHUTU BASHOBORA KUZABA UBWOKO BUMWE?

mugukomeza ubushakashatsi kuri kino kibazo benshi mubaganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bavuga ko uku gushwa kwa hato na hato kw,amoko gushobora kuzahinduka amateka mumyaka 10 iri imbere ,
Batanga impamvu 3 tugiye kugarukaho

Imbamvu ya 1 benshi bahurizaho : ukurikije imyaka ishize kuva kungoma ya cyami benshi mumabaye kungoma zagiye zikomezwa n,iturufu y,amoko benshi babaye abasaza ndetse bamwe bitabye Imana bakavuga ko n,ababakomokaho bakizera ko poritike igomba gushingira kukuryanisha amoko mugihe k,imyaka 10 bazaba bamaze gusaza.

Impamvu ya 2 : gushyingirana no kwivangavanga cyane kw, imiryango iva muri ayo moko yombi biri mumpamvu benshi mubaganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bemeza ko mumyaka 10 ntamuntu uzaba akibasha gutandukanya umuhutu n,umututsi bagaragaza ko abana b,imvange bavuka muri ayo moko yombi bagenda baba benshi cyane kuburyo bizagora ko umubyeyi ufite amaraso avanze mumoko yombi azigisha urwango umwana we k, ubwoko nabwo afitemo amaraso bakavuga ko babona mumyaka 10 iri imbere bizagora umunyaporitike uwo ariwe wese kugamo ibice abanyarwanda yitwaje ubwoko.

Impamvu ya 3 : umuvuduko w,iterambere ,benshi mu Banyarwanda yaba abari imbere mu Rwanda no hanze ubu bibagora kw,igisha abana babo umuco , ururimi n,amateka kuko urubyiruko rwa kino gihe ibyo bintu batabifitiye umwanya , ababyeyi benshi baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bahuriza ko uretse no kuzabwira umwana we ko ari umuhutu cangwa umututsi kubari hanze no kumubwira ko ari umunyarwanda ntamwanya abibonera ,

Tuganira kuri iyi ngingo kw,itariki ya 1 zukwa 1 /2022 ubwo hizihizwaga ubunane ikinyamakuru Intambwe cyagize amahirwe yo kuganira numwe mubasirikare bakuru bahoze m,unkotanyi ubu ubarizwa mubuhungiro mumahanga gusa nawe yifuje ko umwirondoro we wagirwa ibanga ,

Ikinyamakuru Intambwe cyatangiye kimwifuriza umwaka mushya muhire maze nawe akifuriza ko byakigendekera biryo .

Ikinyamakuru Intambwe cyabajije uwo musirikare mukuru wahoze m, unkotanyi uko aho abarizwa Irwotamasimbi barimo kwizihiza umwaka mushya ,maze agisubiza muri aya magambo; murakoze kumbaza icyo kibazo gusa hano ibintu biba bishyushye cyane ubu iwanjye nfite abashyitsi bagera kw,ijana baje ngo twifatanye kwinjira mumwaka mushya ,turi mubirori bikomeye rero nari nahuze cyane kuba mbahaye umwanya nuko ikinyamakuru Intambwe ngiha agaciro cyane.

Ikinyamakuru Intambwe cyashimiye uwo musirikare mukuru wahoze m ,unkotanyi kuba agiha agiciro nuko kiboneraho kumubaza niba abahungu be haramutse hagize ukundana n, umukobwa w, umuhutukazi uruko rwabo bombi yaruhesha umugisha nk,umubyeyi?

Mugisubizo cyihuse yagize ati ; cyane nabikora rwose kandi nabikora n,ishimye yongeraho ati; nakubwiye ko iwanjye ubu hateraniye abantu bagera kw,ijana kandi 70% mubari hano ni abahutu kandi abo bazanye n, imiryango yabo none umuhungu wanjye yakunda umwe bari abo bakobwa wo mumiryango y,inshuti zanjye nkamubuza k,umurongora? Yagize ati ntabwo bishoboka aseka yagize ati; erega munyamakuru ibyo bintu by,amoko bisigaye mumitwe yacu abasaza nabwo badasirimutse! Ati nonese ubu hano turi umwana uziko ari umunyamerica kuko bamwe ariho bavukiye abandi bahakuriye ,uzanjya kumwumvisha ukuntu undi munyamerikakazi bakuranye biganye ari umuhutukazi badahuje ubwoko gute?

Banza nawe icyo ukibaze ati niyo ndi mubintu bya poritike mbamo usanga abahungu banjye banseka bati ubu papa aba ari mubiki?

Avuga ko kandi atari urubyiruko ruri hanze gusa rwarenze iyo mwumvire kuko nururi mu Rwanda ibyo rwabirenze

Yatanze urugero k,umuhungu wa kagame Yvan Cyomoro avuga ko ari umwana wafashe Icyemezo cyo kwitandukanya n,amteka mabi y,urwango rw,ababyeyi be ahitamo kwiberaho ubuzima busanzwe ,yagize ati nonese ko Cyomoro ubona yikundira gusohoka n,udukumi iyo ari inaha wambwira turiya Dukumi abanza kutubaza inkomoko ngo amenye niba ari abahutukazi? Nonese ntiyanababyaramo? Uno musirikare mukuru wahoze m,unkotanyi yahamirije ikinyamakuru Intambwe ko we abona n, imyaka 10 ari mwinshi aho abahutu n, abatutsi bazaba ari ubwoko bumwe atazi uko buzaba bwitwa noneho bugasigara bubana n,abatwa kuko bo hakibaho akantu ko kubanena badakunda gushakana nandi moko.

Mwizina ry, ikinyamakuru Intambwe ni ubushakashatsi bwakusanyijwe kandi bugikomeza gukusannywa na: Obed Ndahayo ( umwana w, umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *