RWANDA: MUNYANKUSI UHAMYA KO ARIWE YEZU AVUGA KO KAGAME ARIWE ANTIKIRISITO AKANAHAMYA KO AGIYE GUCYURA IMPUNZI Z’ ABANYARWANDA

Kuva mu mwaka wa 2015 mu Rwanda hadutse umugabo witwa Emmanuel Munyankusi wahamije kumugaragaro ko ariwe Yezu Christo abakirisito bizera.

Icyo gihe ubutumwa bwe bwanyuze mu itangazamakuru ritandukanye mu Rwanda arinako abaturage bamufata mu yeburyo butandukanye benshi bakaba baragiye bamufata nk’ umutekamutwe hakaba n’ abacyetse ko ari uburwayi bwo mu mutwe gusa we agahamya ko ariwe Yezu ndetse akifashisha Bibiriya agendana ( Bibiriya Ntagatifu) kuko ari umukirisito gaturika ibintu ubwabyo byateye urujijo kuko batibaza ukuntu Yezu witirirwa ubukirisito nawe ahinduka umukirisito .

Uyu Munyankusi Emanuel ubu ufite imyaka 43 akaba avuka mukarere ka Muhanga ,umurenge wa Nyarusange ahitwa Ijabiro ahamya ko ariwe Yezu wavukiye muri Israheli ubu akaba yarongeye kuvukira mu Rwanda.
Uyu Munyankusi ubu wubatse ufite umugore n’ abana babiri avuka ku mubyeyi w’ umugore witwa Nyiranjishi Asiteriya n’ umugabo witwa Kananira Gerard atemera ko ari se kuko ahamya ko we yaturutse ku Mana.

Mukiganiro n’ Ikinyamakuru Intambwe cyo kuwai 8 /Gashyantare 2022 ikiganiro cyabaye hakoreshejwe uburyo bw’ ikoranabuhanga , Ikinyamakuru Intambwe cyabanje kuramutsa bwana Munyankusi maze nawe arikiriza ati muraho?

5

Ikinyamaku Intambwe cyamwibwiye nuko Kimubaza niba akiri Yezu kirisito uwo yahoze avuga ko ariwe mumyaka yashize?

Munyankusi mugusubiza yagize ati: ndiwe rwose munyamakuru none uracyeka icyabihindura ari iki?

Yahise yongeraho ko ahubwo noneho igihe kigeze akimika Ingoma ye mu isi

Ikinyamakuru Intambwe cyabajije Munyankusi Emmanuel aho icyicaro gikuru cy’ iyo Ngoma ye kizaba giherereye mugihe ari mu Rwanda ,niba kizaba kiri Ikigali , Munyankusi yasubije Ikinyamakuru Intambwe ko atariko biri kuko avuga ko Kigali ari umugi uvumye kuko wuzuye amaraso y’ inzirakarengane bikaba bitashoboka ko ahashyira icyicaro cy’ ingoma ye avuga ko agiye guhindura ibintu agasubira kwa se noneho akazabonekera Iyerusaremu ahamya ko nkuko Bibiliya Ibivuga ngo mugihe abayuda bamwangaga ngo yahindukiriye abanyamahanga ndetse ngo nkuko ubuhanuzi bubivuga ko yagombaga kuvukira murindi shyanga ritari Israheli ngo niko byagenze avukira mu Rwanda ahamya ko ubuhanuzi buvuga ko Yerusaremu izongera kuba umurwa mukuru.

Ikinyamakuru Intambwe cyabajije Munyankusi Emanuel niba adatewe ubwoba nibyo atangaje ari mu Rwanda maze asubiza agira ati: ntabwo natinya kuko naje kumaraho imirimo yose y’ icyaha. yongeyeho ko Kagame ariwe umutinya kuko ariwe urenganya Abantu mugihe Munyankusi we avuga ko yaje guca akarengane Avuga ko Kagame ariwe anti kirisito kuko arwanya imigambi yose y’ Imana akishyira hejuru y’ ibisengwa akarenganya nibindi byinshi

Munyankusi yaboneyeho guha ubutumwa impunzi zose z’ abanyarwanda azibwira ko mugihe kitarambiranye agiye kuzicyura.

Yagize ati : Ntabwo ntinya Kagame uze kujya kuri Tweet yanjye urebe , nawe aranyubaha. avuga ko igitinyiro yari afite ubwo yirukanaga abagurishirizaga munzu ya se aricyo nubu kimuranga imbere ya Kagame . Yagize ati : Kagame aranzi azi naho mba uzarebe yafunze abamunenga abandi arabica abandi barahunga ariko iwanjye ntabwo yatinyuka kuhegera.

Ikinyamakuru Intambwe cyabajije Munyankusi Emanuel uvuga ko ari Yezu niba ntabutumwa yatanga mugusoza nuko asaba abanyarwanda gutinyuka bakajya bamagana akarengane gakorwa n’ abayobozi guharanira ukuri kandi yahaye ubutumwa Abantu Bose bamuhinyura bakamwita umutekamutwe ko vuba aha bazahura n,akaga nibatikosora.

ABANYAMADINI BABIVUGAHO IKI?

Rev Pastor Kwizera Gratien

Rev Pastor Kwizera Gratien, w itorero NAYOTI HOLL Pentecostal Church Malawi ( NHPCM) ari nawe mushumba mukuru w urwo rusengero mukiganiro n’ Ikinyamakuru Intambwe yamaganiye kure ibivugwa na Munyankusi .

Ikinyamakuru Intambwe cyamubajije niba yaba azi uwo Munyankusi Emanuel asubiza agira ati: ntabwo muzi gusa ibyo avuga ntabwo aribyo ,Bishop Kwizera yabwiye Ikinyamakuru Intambwe ko Yesu atazaza nkuko uwo Munyankusi avuga ,avuga ko uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera niko no kuza kwa Yesu kuzaba. Bishop Kwizera avuga ko Yesu nagaruka atazanongera gukandagiza ikirenge ku isi ahubwo abizera bazamusanganira mu kirere Kwizera avuga ko abakirisito bize Bibiliya by’ ukuri bakwiye gufata Uwo Munyankusi Emanuel nk’ ikimenyetso ko Yesu w’ ukuri bizeye agiye kugaruka avuga ko Yasize abivuze ko hazaza abahanuzi b’ ibinyoma bamwiyitirira bati ninjye Christo asoza asaba abakirisito kwitegura kuko umukiza wabo ageze ku rugi.

Yanditswe na: Obed Ndahayo ( Umwana w, umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *