MALAWI: URUJIJO KU MAFRANGA ARIMO GUSABWA NGO AFASHE ABANYAGIHUGU BIBASIWE N’IBIZA

IAFR is serving people in Dzaleka Refugee Camp, Malawi

Amakuru Ikinyamakuru Intambwe gihabwa n, abanyarwanda bari mugihugu cya Malawi aravuga ko bakomeje guterwa impungenge n, amafranga bakwa byitwa ko ari ayo gufasha abanyagihugu bibasiwe n,ibiza nyamara bakaba bacyeka ko ashobora gukoreshwa mumigambi mibisha.

Umwe mubanyarwanda bari mugihugu cya Malawi nk,impunzi waganiriye n, ikinyamakuru intambwe ariko akaba atifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko gufasha ari byiza cyane gusa bino byo Birimo urujijo aganira n, ikinyamakuru intambwe uwo munyarwanda yagize ati; tubanje kubashima ikinyamakuru intambwe aho mwatangiriye kudutekerezaho mukamenya ko natwe turi abanyarwanda kandi dukunda igihugu mukaba muduha ijambo tukagaragaza icyo dutekereza, twagirango tubabwire ko rwose tugira umutina wo gufasha tunabyishimira ndetse ubundi cyaba igikorwa kiza cyane mugihe byaba bikozwe neza.gusa ubu dufite ikibazo turimo gusabwa amafranga n,abantu tutazi urwego bahagarariye ubusanzwe tugira abantu bahagarariye impunzi basanzwe baza kutugezaho gahunda z, impunzi ariko sibo barimo kutwaka amafranga kandi urumva ko bigoye gutanga amafranga utazi Icyo uwo uyahaye agiye kuyakoresha.

Uyu munyarwanda wahungiye muri Malawi akomeza avuga ko kugeza ubu hari Ibibazo barimo bagiye batezwa n,abantu nkabo babona habayeho ikibazo bakacyuririraho bagakora ibikorwa biteza Ibibazo impunzi.

Uyu munyarwanda yagize ati; ibintu nkibi binjya bitubaho ubwo COVID-19 yadukaga uwitwa Giramata na Sadi badutse mubanyarwanda babatera ubwoba babakangisha reta y,urwanda ko batagize icyo bakora yabahiga bakicwa canga bagashyirwaho ibyaha bagasubizwa mu Rwanda abantu batanze amafranga menshi atazwi umubare Icyakurikiyeho ni uko bayafashe ngo bakayohereza mu Rwanda gufasha abanyarwanda bari bakingirannywe mungo na reta ,ibi byakuruye umwuka mubi kuri twe n,abanyagihugu baducumbikiye badushinja gusahura amafranga yabo tukayanjyana iwacu, byaje no gutuma eirtel Malawi ihagarika uburyo twanjyaga dukoresha umuvandimwe mu Rwanda bakwiyambaza ugahita uboherereza udufaranga kuri eirtel money kuva icyo gihe ntibigikunda.

Abajijwe n, ikinyamakuru intambwe niba ibyo kuba noneho barimo kwakwa amafranga ngo bafashe abanyagihugu bahuye n,ibiza hari icyo bitwaye uwo munyarwanda yagize ati: umva munyamakuru bumvikane gufasha ntacyo bitwaye ndetse ni byiza rwose ariko harimo ikibazo numvise ngo n,ubundi ni ibintu byateguwe na Sadi na Giramata ari nabo baduhungeta ,icyo bagomba gukora ni ugukusanya ayo mafaranga ubundi bagende bayatange munzego za reta aribo bigaragaza nk,abantu beza bafashije reta ,ibyo biratuma izo nzego zibamenya batangire kunjya bazinjiramo ntawubatangira nuko hakurikireho kunjya kutugambanira igihe babishakiye usange batangiye kutwirukankana bitewe n, amafranga twitangiye.

INZEGO ZITANDUKANYE ZIVUGA IKI KURI IKI KIBAZO

Ikinyamakuru intambwe cyagerageje nomero ya bwana Ndamage Vincent bakunda kwita mugasa ariko ntiyari kumurongo.

Ikinyamakuru intambwe cyavugishije umwe mubayobozi ba Diaspora utifuje gutangazwa amazina ,twamubajije icyo bagamije mukwaka abanyarwanda amafranga yo gufasha abanyagihugu uwo muyobozi asubiza muri aya magambo: icya mbere murambabarira mumbajije mw,izina rya Diaspora ariko sinsubiza mw,izina ryayo kuko ntari umuvugizi wayo ariko ndanababwira ko icyo gikorwa nubwo ari cyiza cyane ariko si igikorwa cyateguwe na Diaspora ni abantu b,abagiraneza gusa bafite umutima wo gufasha ,iyu muyobozi ahamya ko iyo ari igikorwa cya Diaspora basohora inyandiko isobanutse bagashyiraho n,ibirango bya Diaspora bakanabisinyira.

Kuruhande rw, impunzi naho ikinyamakuru intambwe cyagerageje nomero ya bwana Emmanuel uhagarariye impunzi muri Malawi ariko ntabwo yacagamo ,gusa twabashije kuganira numwe mubayobozi b, impunzi nawe utifuje gutangazwa amazina tumubajije niba aribo baba barimo gukusanya amafranga bayakura mubantu ngo anjye gufasha abanyagihugu bibasiwe n ,ibiza nuko adusubiza muri aya magambo; gufasha abanyagihugu bibasiwe n, ibiza ni igitekerezo cyiza cyane gusa abarimo kubikora ntabwo ari abacu nubwo natwe twabitekerezaga gusa dufite n, impunzi z, abanyarwanda nyinshi cyane zibayeho nabi m,unkambi ndetse zimwe z,anahagarikiwe ibyo kurya kuburyo ibyo nabyo biri mubidugangayikishije ,mukinyarwanda baravuga ngo unjya gutera uburezi arabwibanza kandi ngo injya kurisha ihera kurugo.

NINDE MUBYUKURI URI INYUMA YICYO GIKORWA

Nyuma yo kumva inzego zose z,ihagarariye abanyarwanda mugihugu cya Malawi zivuga ko atari zo ziri inyuma yo kwaka abanyarwanda amafranga ubu haribazwa ngo ninde uri inyuma ya kino gikorwa? Ese ukiri inyuma yaba agamije ineza k, Ubanyarwanda? Uno mutima w,impuhwe kuki utagaragara no mugufasha impunzi z,ingorwa z, abanyarwanda ziri munkambi hubwo bamwe mubagaragara kuri list z,abari gukusanya amafranga bakaba bazwiho kwica ,gushimuta no gutera ubwoba impunzi z, abanyarwanda,

Nonese abo babuza abanyarwanda b, impunzi amahoro baba bagirira abanyagihugu impuhwe batagirira benewabo?

Hakomeje kwibazwa byinshi gusa imbere naho haduhishiye byinshi ,twabibutsa ko inyandiko ikinyamakuru Intambwe cyaboneye copies yaba list y,abari gutanga amafranga ndetse n, inyandiko ihamagarira abanyarwanda kwitanga no kugena abazakusanya iyo misanzu n,amazina cangwa urwego bahagarariye bigaragara kuri izo nyandiko ibi bakaba bikomeje gushyira abantu murujijo.

Yanditswe na:Obed Ndahayo ( Umwana w, umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *