Malawi: IGITUGU N’ ITERABWOBA MURI DIASPORA NYARWANDA BARATEGEKWA UMUBARE WUBUFASHA BAGOMBA GUTANGA

Nkuko ikinyamakuru intambwe cyabigarutseho mu nkuru zatambutse mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Malawi hakomeje kwaka umuriro

Nyuma yaho imvura ikomeye iguye mugihugu cya Malawi ikangiza ibikorwa remezo abaturage bagatangira kubura ubufasha bamwe bagatangira kubura ibibatunga cyane ko imyaka mumirima yatwawe ninkangu ndetse amazu agahirima ,leta y’ icyo gihugu yasabye abagiraneza gukora ibishoboka bagatanga uko bifite bakagoboka abagizweho ingaruka nibyo biza .

Ni amatangazo amaze igihe anyuzwa mu nsengero n’ ahandi basaba abafite umutima wo gufasha gutanga icyo bafite , nkuko bitangazwa na bamwe mu banyarwanda batuye mu gihugu cya Malawi baganiriye n, ikinyamakuru intambwe batifuje gutangazwa amazina bavuga ko mu nsengero n’ ahandi basaba umuntu gutanga uko yifite ,bavuga ko basabwa gutanga amafranga ,ibiribwa imyambaro n’ Ibindi .

Abanyarwanda batuye mu gihugu cya Malawi ( abari muri Diaspora ) bo ibirimo kubabaho baravuga ko ntahandi bari bakabibona ku isi bamwe bakaba barimo gutabaza no kwishinganisha ku iterabwoba bakomeje gushyirwaho na Sadi na GIRAMATA bamwe bakaba batangiye gusaba ko leta y, urwanda niba ariyo koko ikoresha abo bantu yari ikwiye kubatabara ikabakiza igitugu n’ iterabwoba bashyirwaho babasaba amafaranga kungufu ubu bakaba babategetse umubare w’ amafaranga buri muntu agomba gutanga abo banyarwanda baba muri Diaspora bakavuga ko leta y, urwanda yakagombye kwitandukanya n’ urugomo rwa GIRAMATA na Sadi barimo kubakorera babakangisha ko badatanze umubare w’ amafaranga babashyiriyeho ngo mugihe batayatanga leta ikaba ishobora kubafata nk’ abanzi b’ igihugu .

Umwe mubabyeyi batakambiye ikinyamakuru intambwe nagahinda kenshi yabwiye Ikinyamaku intambwe ko kitabatabarije ntaho cyaba gitaniye nabari kubasonga, uyu mubyeyi uri mukigero cy, imyaka nka 40 aganira n, ikinyamakuru intambwe yagize ati; turabizi ko mukorera abantu ubuvugizi kandi uri mukaga wese mumutabariza ubu natwe turatabaza . Byashoka ko twibeshye twafataga abanenga ibikorwa nka bino nk,abanzi bigihugu ariko nibo ibyo GIRAMATA na Sadi barimo kudukorera babikora mw,izina rya reta urwanda nta reta ikorera abaturage urwaba rufite

Ikinyamakuru intambwe cyabajije uwo mubyeyi kukibwira ikibazo bafite maze mugahinda kenshi agira ati; hano muri Malawi duhari twaraje gushaka imibereho kuko iwacu byari byaranze ,ni ugupfundikanya ngo tubashe kubaho bamwe twagurishije amasambu tugurisha ibyo twari dufite tuza gushaka imibereho inaha. nta reta cyangwa undi muntu wigeze aduha igishoro wavuga ko natwe turi impunzi kuko twahunze imibereho mibi ,mbona mw,ibanga kukuvugira impunzi.

Hano haguye imvura nyinshi yonona Ibintu byinshi ndetse nubu iracyagwa kandi n,iwacu twumva ko imyuzure yamaze Abantu.

Icyo kibazo kikiba bamwe mubanyarwanda badafite ikindi kintu na kimwe bahagarariye uretse kudutera ubwoba ngo bakorana n,iperereza aribo Giramata na Sadi ndetse nabandi bafatanyije badushize kuma lisite badukangurira gufasha abanyagihugu bagizweho ingaruka nimvura ndetse tubwirwa ko ari ugutanga umuntu uko yifite ,gufasha twumvise ari igikorwa cyiza dutangira kubikora uko dushoboye twirengagije ko abanyagihugu tuba hamwe dukodesha mumazu yabo ntamvura yaguye kubanyagihugu ngo twebwe idusige hubwo ibyago bagize natwe byatugezeho.

Twaje kubabazwa bikomeye n,amagambo uwitwa Sadi yavugiye kuri group ya Whatsapp atwandarika kandi adutuka ngo twatanze amafaranga macye ngo kuburyo batayahingukana imbere ya minisitire ngo bagiye gutanga inkunga .

Sadi yaducyuriye ko iyo habaye ibibazo byo kutwirukana dutanga menshi ariko ngo ubu tukaba turimo gutanga macye . yavuze ko umuntu w, amafaranga macye agomba kuba ibihumbi 50 by,amakwaca (akabakaba ibihumbi 80 mumanyarwanda) nuko abo avuga ko bifashije bagatanga ibihumbi 500 ( akabakaba ibihumbi 700 mumanyarwanda) ibi yavuze ko utayatanga bamusubiza ubufaranga bwe uwo muntu agahita afatwa nk,umupinzani ( urwanya reta) ibi bikaba byaduteye ubwoba bikaba aribyo bitumye tubagana ngo twishinganishe turenganurwe .

Ibyatangajwe nuno munyarwanda waganiriye n, ikinyamakuru Intambwe bishimangirwa n, abandi banyarwanda benshi baganiriye n, ikinyamakuru Intambwe batifuje gutangazwa amazina , bishimangirwa kandi namajwi yavugiwe kuri group ya Whatsapp ikinyamakuru Intambwe cyaboneye copies aho uwitwa Sadi yumvikana koko ategeka abanyarwanda dutanga amafaranga ari munsi y, ibihumbi 50 utayatanga bakamusubiza ubusa bwe .muri ayo majwi humvikana umubyeyi umubwira ko ibyo bari babwiwe bakangurirwa gufasha bitandukanye nibyo barimo kumva ,uwo mubyeyi mumajwi abwira Sadi nabo bafatanyije ko gufasha ari umutima w,umuntu ndetse ko ngo wasanga uwo watanze ibihumbi bibiri barimo kugaya nawe hubwo yari acyeneye gufashwa .

Muri izo audio Sadi yumvikana abasubiza ko ntamuntu waba ari muri Malawi wabura ibihumbi 50 ngo hubwo bafite ingengabitekerezo yo gupinga ( Ibintu bikomeje gukangishwa abanyarwanda muri Malawi ndetse na Mozambique bagacuzwa utwabo n, amabandi akorana n,abakozi ba ambassade z,urwanda babakangisha ko batabikoze reta y, urwanda izabagirira nabie) ibyo ubwabyo bamwe mubanyarwanda bakaba babifata nko kwangisha abanyarwanda reta hakanibazwa uwo Giramata na Sadi barimo gukorera.

Bamwe mubanyarwanda bakaba bahamya ko barimo gushaka kwibonekeza no gushaka imbaraga zo kunjya bakoresha mukugirira nabi abanyarwanda bakoresheje amafaranga yabo.

UBUYOBOZI BUBIVUGAHO IKI?

kuva ibi bibazo byatangira ikinyamakuru Intambwe cyagerageje nomero ya Ndamage Vincent bakunda kwita mugasa uyobora Diaspora muri Malawi ariko ntabwo Icamo.

Ikinyamakuru intambwe cyongeye kuvugisha umwe mubayobozi ba Diaspora utifujwe gutangazwa amazina avuga ko ubu ibikorwa birimo gukorwa birimo kwitirirwa Diaspora nyarwanda nyamara ngo atari ibyabo kuko bidakorwa mw,izina ry, ubuyobozi .

Uyu muyobozi yabajijwe impamvu ahakana ko ibyo bikorwa biri gukorwa na Diaspora nyarwanda kandi abumvikana mumajwi bahatira abanyarwanda gutanga amafaranga kungufu aribo Sadi na Giramata ari abanyamuryango babo,nuko uno muyobozi yemerera ikinyamakuru Intambwe ko abo bantu koko ari abanyamuryango babo kandi izo audio nabo bazumvise ariko avuga ko atariwo murongo wa Diaspora nyarwanda kandi ngo sinako reta y, urwanda ikora ,ngo igikorwa cyo gufasha ni ubushake bw,umuntu.

UBUYOBOZI BW, IMPUNZI Z, ABANYARWANDA MURI MALAWI BWITANDUKANYIJE NIBYO BIKORWA

mukiganiro kigufu n, ikinyamakuru Intambwe ubuyobozi bw, impunzi bwabajijwe icyo buvuga k,ukibazo cy, Abantu barimo kwakwa amafaranga yo gufasha kungufu nuko uwaganiriye n, ikinyamakuru Intambwe abanza kugishima umusanzu gitanga muguhugura abanyarwanda gitangaza amakuru atabogamye .

Ikinyamakuru Intambwe cyamushimye maze aboneraho kukibwira ko ntaho bahuriye niko gikorwa .yagize ati; munyumve neza gufasha ni igikorwa cyiza cyane kandi natwe muburyo bwacu turimo kugikora ariko ntawe duhatira gufasha.

Impunzi zizi abazihagarariye muri buri gace bazi nuburyo bakiramo ubutumwa buvuye kubuyobozi bw, impunzi kandi ngo nuko batanga infashanyo barabizi abwira abanyarwanda b, impunzi ko ushaka gufasha yabinyuza munzira basanzwe banyuzamo ubufasha.

Uyu muyobozi kandi yabwiye ikinyamakuru intambwe ko biriya nabo bumvise kuma audio’s ari byiza kuko bituma Abantu babona impamvu nyayo ituma Bahunga iriya reta harimo n,igitugu nkicyo barimo kwibonera ,yavuze ko impamvu abivuzeho ari uko abanyarwanda benshi bari muri Diaspora usanga ari n, impunzi kuko arihoe bahungira byakomeye asaba abanyarwanda gushirika ubwoba bakitandukanya nabo bantu barimo kubacuza utwabo kugahato bitwaje ibyagoe abanyagihugu barimo.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, Diaspora ihise isohora iri tangazo

Ikinyamakuru intambwe gikomeje kubakurikiranira ibya kino kibazo.

Yanditswe na; Obed Ndahayo ( umwana w, umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *