Unity Council Umuryango Mushya Uje Guhuza Abanyarwanda

IVUKA RY’UMURYANGO(NGO): UNITY COUNCIL/IJWI RY’UBUMWE.

Ndabasuhuje.

Twatangiye ku Mugaragaro TARIKI ya 1 NYAKANGA 2022.

Turi Umuryango UTABOGAMIYE kuri LETA (NGO), TUKABA dukorera mu Buhungiro ku ISI yose.
Komite yacu igizwe n’abantu batuye hirya no hino ku ISI, ikaba irimo:
-Prezida
-Vice Prezida
-Secretaire
-Umubitsi
-Public Relation(Umuvugizi)
-Abajyanama.
Ikaba ari iy’Agateganyo, Abanyamuryango bazamara kuboneka, bakazitorera Komite Ihoraho nkuko biteganijwe muri Constitution y’Umuryango.

Tugamije GUSHIMANGIRA UBUMWE MU Banyarwanda KUGIRA bashobore gucyemura ibibazo Byabo bimwe na bimwe biterwa n’Ubwumvikane bucyeya bumaze igihe kirekire.
Tuzagerageza Kandi GUFASHA uko tubishoboye abanyarwanda banyuranye bababaye, nk’abarokotse ubwicanyi intambara, GENOCIDE,….. impfubyi, Abageze muzabukuru, abadafite akazi,…..
N’ibindi……

Impamvu byabaye ngombwa kuvuka, nuko twitegereje tugasanga Ikibazo cyo KUBURA UBUMWE cyaratudindije cyane muri byinshi, Kandi ko abagerageza GUFASHA Abantu BATACYITAHO BIHAGIJE Kandi aricyo pfundo.

Gahunda yacu twiyemeje Ni ukubanza GUKORA UBUMWE BW’IMPUNZI, KUKO nyine Umuryango uvukiye mu Buhungiro. Bwazagerwa bugatuma dushobora GUKORA UBUMWE BW’ABANYARWANDA TWESE.

Turifuza rero Inkunga ya buri wese mu KUDUSHYIGIKIRA, kutwungura Inama no Mu kudufasha Gushyira mu Bikorwa INGAMBA ZO KUGERA ku BUMWE RUSANGE BUTAJEGAJEGA.

Turashimira cyane abakiriye neza icyi gitekerezo kuva cyajya ahagaragara, cyane cyane INTAMBWE NEWS IDUHAYE UYU MWANYA, Kandi twizerako bose bazakomeza kudufasha kugeza TWESE HAMWE tugeze ku NTEGO Y’UBUMWE BWACU.

ABISHYIZE HAMWE NTAKIBANANIRA.

Murakoze.
UMUYOBOZI WA UNITY COUNCIL/IJWI RY’UBUMWE.
Mr John Fidele Matabaro.
(Se)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *