MALAWI:GIRAMATA UKURIKIRANYWEHO KWIVUGANA UWAHOZE ARI UMUGABO WE AKOMEJE GUFUNGWA IGIHE KITAZWI

nkuko byatangajwe munkuru yasohotse mukinyamakuru intambwe ya tariki 5/1/2023 yavugaga ko GIRAMATA yatawe muri yombi benshi mubanyarwanda bakomeje kwibaza iherezo ryuwo mugore buri umwe afite amatsiko yo kumenya uko ibye byarangiye ,bamwe bagiye bahimba n,inkuru ko yaba yarafunguwe mw,ibanga….

GIRAMATA AFUNGIYE HEHE KANDI ABAYEHO GUTE

nkuko ikinyamakuru cyanyu intambwe kidahwema kubashakira amakuru acukumbuye ,ikinyamakuru intambwe cyagiye ahitwa KASUNGU ahari gereza y,abagore GIRAMATA afungiyemo abanyamakuru b,ikinyamakuru intambwe batumijeho GIRAMATA nk,infungwa yasuwe ndetse banyuze kumunyagihugu wa WALAWI ariko GIRAMATA ntiyasohoka ,ubuyobozi bwa gereza bwabwiye ikinyamakuru intambwe ko GIRAMATA kuva bamwakira ari infungwa yihariye ko adapfa kubonana nuwo ariwe wese kandi ko bisa naho abaho afite ubwoba bukabije ,ubuyobozi bwa gereza bwabwiye ikinyamakuru intambwe ko GIRAMATA niyo hari abamusuye atizeye ngo amafunguro bamuzaniye arayamena ,babwiye ikinyamakuru intambwe ko hari abantu 2 bonyine bamusura ukabona ko yisanzuye.

babajijwe n,ikinyamakuru intambwe igihe GIRAMATA azamara aho afungiye ubuyobozi bwabwiye ikinyamakuru intambwe ko nabo batabizi kuko urukiko rutaramukatira ,umuyobozi waganiraga n,ikinyamakuru intambwe ariko utarifuje gutangazwa amazina yagize ati; tumenya igihe umufungwa azamara tugendeye tugendeye kumyanzuro y,urukiko GIRAMATA yagejejwe murukiko mugihe gitegawya n,amategeko icyo gihe yasabaga kurekurwa atanze ingwate akanjya akurikiranwa ari hanze gusa urukiko rwanze icyifuzo cye bisobanuye ko agikomeje kuburana.

twabibutsa ko GIRAMATA GENTIE yatawe muri yombi nyuma yo gucyekwaho kwivugana uwahoze ari umugabo we HABIMANA EMILE bari baranamaze gutandukana impamvu icyekwa yaba yaratumye amwivugana ikaba ari imitungo.

GIRAMATA yatawe muri yombi nyuma yaho abagize umuryango wa EMILE batashyize amacyenga impanuka mpimbano yari yatangajwe bwa mbere na GIRAMATA byari byabanje kuvugwa ko ariyo yamwishe umuryango wa nyakwigendera ugafata icyemezo cyo gukoresha isuzuma ryihariye ryaje kwemeza bidasubirwaho ko HABIMANA EMILE atazize impanuka.

urupfu rwa HABIMANA rwashenguye imitima y,abanyarwanda benshi bagiye baganira n,ikinyamakuru intambwe bari mugihugu cya MALAWI bigahura n,imyitwarire mibi yagiye iranga uwo mugore GIRAMATA harimo nko gushaka kwigira uhagarariye urwanda cangwa kwereka abandi banyarwanda baba muri MALAWI ko abarusha ubunyarwanda yagiye yumvikana atera abanyarwanda ubwoba ko ashobora kubageza ahantu batakwikura ,uwo mugore kandi yagiye agaragara cyane mubikorwa byo kwica no guhungeta impunzi zahunze urwanda ibyatumye yirukanwa kubutaka bwa zimbabwe.

turacyakurikirana ibyino nkuru kugeza ubwo urubanza ruzasozwa.

yanditswe na :Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *