RWANDA : UMUNYAMAKURU JOHN NTWARI WILLIAMS YISHWE

kuwa kugicamunsi cyo kwitariki 19/1/2023 kumbuga nkoranyambaga hatangiye gucicikana amakuru yavugaga ko umunyamakuru wakoraga inkuru zicukumbuye wari umunyamakuru wa 1 mwiza mu RWANDA yaba yapfuye ,ntabwo byatinze umwe mubanyamakuru bigitangazamakuru gikorera hanze y,urwanda yaje kubaza ubuyobozi bw,ikinyamakuru intambwe niba bwaba bwamenye inkuru y,urupfu rwa JOHN NTWARI WILLIAMS habayeho gutungurwa kuko ntawabyizeraga byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw,ikinyamakuru intambwe bubaza bamwe mubanyamakuru bari mu RWANDA arimo n,abayobozi bibinyamakuru nyamara ubwo babazwaga n,ikinyamakuru intambwe niba bamenye ayo makuru umwe muribo uyobora igitangazamakuru ndetse wari inshuti ya nyakwigendera yasetse aratembagara avuga ko ibyo ari ibihuha ko bidashoboka ,ibi yabihurizagaho n,abandi banyamakuru kuko ntanumwe wari ufite amakuru kurupfu rwuno munyamakuru wari mubanyamakuru beza urwanda rwagize

ikinyamakuru intambwe kandi cyabajije umwe mubayobozi b,ishyirahamwe ry,abanyamakuru mu RWANDA niba baba bamenye ibyurupfu rwa NTWARI ,uwo muyobozi yabwiye ikinyamakuru intambwe ko nabo muri ARJ( ASSOCIATION RWANDAIS DES JOURNARISTES) bayamenye gusa ngo baracyari gukusanya amakuru arambuye

intwari ntabwo ipfa izina niryo muntu

numa yigihe gito ikinyamakuru intambwe kigishakisha amakuru umuvandimwe wa ntwari yaje kwemeza amakuru yurupfu rwe ,yumvikanye abwira bimwe muitangazamakuru mpuzamahanga ko , yahamagawe na police bakamubwira ko hari umuntu wapfuye ko yanjya kureba niba atari umuvandimwe we ngo yageze kuburuhukiro asanga ni umuvandimwe we umunyamakuru NTWARI JOHN WILLIAMS witabye IMANA

umuvandimwe we asobanura ko bamubwiye ko yishwe n,inpanunuka gusa ngo ntabindi bisobanuro yahawe gusa ngo ntanubwo yari yiteguye kubyakira .

ibyo kwibazwaho

JOHN NTWARI WILLIAMS ntabwo yari umunyamakur muto kuburyo byashoboka ko yari gukora impanuka ya moto nkuko byatangajwe na police ngo ntibimenyekane kuko NTWARI yari aaaaazwi bihagije ,NTWARI yabyeho umwanditsi mukuru w,ikinyamakuru igihe .com kimwew mubinyamakur byegamiye kuri reta gushaka ko cyakwigenga byatumye ahagarikwa kumirimo ye ikindi NTWARI yari umunyamakuru uzwi kuko yahoraga kuri police yagiye kwisobanura ntabwo yari gukora impanuka ngo biytobekane kugeza ubwo na bamwe mubanyamakuru bagenzi be batamenye ibyurupfu rwe

ninde ufite inyungu murupfu rwa NTWARI

usibye reta y,urwanda isanzwe iziho kutihanganira abwrekana ibitagenda ntawundi munt wa ira inyungu murupfu rwa NTWARI ii bishimangirwa na bumwe mubutumwa ikinyamakuru intambwe cyabashije kubonera copie aho bamwew muntore ziri kurwego rwa ambasaderi basabaga NTWARI guhagarika ibyo arimo nkuko umwe mubanyamakuru bavugwa muri iyo mesage babigenjengo cyagwa akisanga mubyago ,muri ubwo butumwa NTWARI asubiza ambasaderi ko ubu aho byageze ntakintu na kimwe yakora ngo bareke kumwica ( bisobanuye ko yari abizi ko azicwa )

urupfu rwa bwana NTWARI ruje rukurikira ifungwa kwicwa no kuburirwa irengero kwa bamwe mubanyamakuru n,impirimbanyi

aha twavuga nka madame IDAMANGE UMWE MUBAKORESHAGA YOUTUBE na KARASIRA,, RASHIDI … ntabwo twakwibagirwa kandi abanyamakuru nka NTIHABOSE diedone ( dodos) ufunzwe azira kwiyita umunyamakuru , NSENGIMANA THEONESTE w,ikinyamakuru umubavu urimo agaraguzwa agti muri gereza twavuga kandi dr KAYUMBA christophe mwarimu muri kaminuza mw,ishami ry,itanagazamakuru ( mwarimu wabenshi muri twe ) abanyamakuru benshi turi mubuhungiro ….

dusoza ino nkuru tukaba twamaganye ubwicanyi n,urugomo rukorerwa abanyamakuru bigenga mu rwanda turasaba kandi kurekura ntayanddddi mananiza abanyamakuru bafunzwe turasaba umuryango mpuzamahanga guhagarika ubufashabwose uha urwanda mugihe bakomeza guhungabanya uburenganzira bwa muntu, turacyakuririrana

yanditswe na ;Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *