MALAWI: URUKIKO RWAHAGARITSE ICYEMEZO CYA RETA CYO KWAMBURA UBWENEGIHUGU ABANYARWANDA NABARUNDI

MALAWI :urukiko rwahagaritse icyemezo cya minisitire cyo kwambura abanyarwanda n,abarundi ubwenegihugu

Mugihugu cya MALAWI giherereye muri Africa yamanjyepfo  hamaze iminsi  ibihe bibi cyane k,umpunzi n,abanyamahanga baba muri iki gihugu ibi byaje nyuma yahoo minisitire w,umutekano ategetse ko impunzi zose zisubizwa munkambi . habayeho guhungabanya uburenganzi bwa muntu muburyo bukomeye aho police yicyo gihugu yitwaye nkamabandi mugushyira mubikorwa icyo cyemezo  .habayeho gufunga impunzi abagore n,impinja  ,kubapakira nkabapakira imizigo ,gusahurwa ninzego za reta….

Hakozwe ubuvugizi butandunye bwatumye  umuryango mpuzamahanga  ibihugu nka amerika n,amashyirahamwe y,uburenganzira bwa muntu bamagana ibyo bikorwa ndetse basaba ko bihagarara .

Nyuma yigitutu habayeho kugenza gacye kuguhohotera impunzi ( nubwo bitararangira nubu twandika inkuru) ariko habayeho kugabanya ubukana  kuko gufunga no guhohotera impunzi byari icyaha mpuzamahanga gikorwa na reta ,mugushaka  uburyo  bakwerekana ko ibyo bakora arbyo ,minisitire yatumyeho itangazamakuru ry,imbere mugihugu maze ashinja impunzi ibyaha bikomeye nkaho abashinja gutunga intwaro gucuruza ibiyobyabwenge ,ntabwo yarangiriye aho kuko minisitire  yavuze ko hari abantu reta y,urwanda yabasabye barenga 55 ngo basize bakoze genocide  uyu minisitire kandi avuga ko ngo hari aba general barenga 40 bakomoka mu Rwanda no muburundi ngo bihishe muri MALAWI

 Umwe mumpunzi waganiyiye n,ikinyamakuru intambwe utifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko ubu badashidikanya ko minisitire yariye amakotanyi , iyo mpunzi yagize iti: mbere twese twari murujijo twibaza icyabaye gusa uno mu minisirire umeze nkufite ihungabana  yadukuyemurujijo ubu  yiyemereye ko  arimo gukorera Kigali ,gusa igitangaje nuko Kigali yabaye nka bimwe ngo inkubisi y,umwanda irawitarukiriza ,ubu  INTORE zikorana na Kigali ziri guhungabanywa bikomeye .

Minisitire  yakomereje kuri bamwe mubanyarwanda baje ari impunzi bakaza guhabwa ubwenegihugu abo bwacyeye atangazako yabambuye ubwenegihugu ngo kuko babuhawe muburyo budasobanutse ibi byahise bifatwa nk,ubusazi abantu bacyeka ko bitashoboka ariko batangiye  guhuga abo bashoramari  ,baangira gusahurirwa imitungo ndetse  bamwe barafungwa aho bias naho abo bafite amafranga aribo kiraka minisitire yafashe ngo ahungete ndetse   ashimute bawe mubanyarwanda bafite agatubutse ariko banze kuyoboka reta ya FPR ubu twandika inkuru amakuru ava MALAWI akaba avuga ko bamwe mubanyarwanda bashimuswe barimo umushoramari bakunda kwita KANYONI we na bagenzi be bacye bakaba baranze gutererana impunzi nkuko amakuru abivuga .

Aba nabo ntabwo bicaye kuko  bamwe mubashoramari bafite ubwenegihugu bitabaje urukiko nuko urukiko rukuru rui ahitwa BLANTYRE  bisabwe na  CHARLES NSANZABAGANWA ,FELIX HAKIZIMANA … bitabaje urukiko nuko mumyanzuro y,urukiko ikinyamakuru intambwe gifitiye kopi rutrgeka  guhagarika byagateganyo kwambura ubwenegihugu bwa MALAWI abo banyarwanda n,abarundi( injection)

  GUHAGARIKA KWAMBURWA UBWENEGIHUGU BIVUZE IKI

Mukiganiro kigufi numwe mubashoramari b,abanyarwandabagize kandi bagira uruhare mugufasha  impunzi ariko utifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko bishimye kuko bahungabanyijwe bikomeye  ,abajijwe niba bizeye ko ibikorwa bibahungabanya birahita bihagarara uwo mushoramari yagize ati: bigomba guhagarara kuko hano icyemezo cy,urukiko kiba  ari itegeko. Abajijwe I niba hari icyo byafasha impunzi uno mushoramari yagize ati: ntamuntu bwiye ngo yirare atangire kunjya mw,ishoop ,gusa iki cyenlmezo twese n,impunzi dushobora kucyungukiramo si n,impunzi gusa ko nabakorana na reta y,urwanda yatugambaniye nabo bagiye kuva mubwihisho icyo mbivugira ni uko banobantu batareba ibyangombwa umuntu afite kuko ntabushobozi ntanubumenyi babifitemo ntibazi gutoranya ,impunzi umushoramari cyangwa umu DIASPRA  niyo mpamvu ubona KIGALI yagambanye ariko bikagira ingaruka zzikomeye no k,untore

Asoza ikiganiro yagiranye n,ikinyamakuru intambwe umwe bubahagarariye abashoramari yabwiye ikinyamakuru intmbwe ko ibihe nkibi biba byeekanye ko twese kuba turi iwabandi ntacyo  turicyo nubwo tuhatungiye asaba abanywanda gushyira hamwe bagashaka icyaha ubwisanzure umunyarwanda wese mugihugu cye.  Yanaboneyeho kunenga yivuye inyuma bagenzi babo batakaje ubugabo batererana bagenzi babo mugihe hari ibihe nkibi bikomeye ugasanga bahunze bari banza abandi bakarwana bonyine byazatuza bakagaruka abasaba kwigaya no guhindura imyumvire,  yashoje ashima abantu babagabo bashyira hamwe aho kwikunda ngo umuntu wese arwane kutwe yavuze ko uru narwo ari urugamba kandi ko rutarangiye   bagikomeje ibikorwa.

Tuzakomeza kubakurikiranira ibyiki kibazo.

Yanditswe na ;Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *