Rwanda: Niger yahaye iminsi 7 abimuwe na UN ngo bave ku butaka bwayo

Rwanda 'genocide leader' freed | Stuff.co.nz

Nkuko tubicyesha BBC, Leta ya Niger yahaye iminsi irindwi Abanyarwanda umunani ngo babe bavuye ku butaka bwayo nyuma yo kwimurirwa muri icyo gihugu mu ntangiriro y’uku kwezi ku bwumvikane n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Bose ni abasanzwe ari abere naho abandi bakarangiza igifungo cyabo muri gereza y’icyahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR/TPIR) i Arusha muri Tanzania.

Abo ni Protais Zigiranyirazo, François-Xavier Nzuwonemeye, Alphonse Nteziryayo, Tharcisse Muvunyi, André Ntagerura, Anatole Nsengiyumva, Prosper Mugiraneza na Innocent Sagahutu. Bahoze mu myanya yo hejuru mu butegetsi no mu gisirikare mu Rwanda mbere no mu gihe cya jenoside.

Bari boherejwe i Niamey mu murwa mukuru wa Niger hakurikijwe amasezerano iki gihugu cyagiranye na ONU mu kwezi kwa cumi na kumwe, nyuma yo kumara imyaka bacumbikiwe na ONU i Arusha.

Itangazo rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Niger, BBC Gahuzamiryango yaboneye kopi, rivuga ko “ku mpamvu za dipolomasi”, abo “birukanwe burundu ku butaka bwa Niger harimo no kubuzwa mu buryo buhoraho kuhaba”.

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda muri ONU Valentine Rugwabiza yabwiye akanama k’umutekano ka ONU ko “rutunguwe no kutamenyeshwa” na Niger cyangwa urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe na ICTR, ibyo kwimurirwa muri Niger kw’Abanyarwanda 8 mu 9 bari bari i Arusha.

Madamu Rugwabiza yasabye ko u Rwanda ruhabwa umucyo ku buryo bimuriwemo muri Niger, uko bazahaba n’uzatanga amafaranga yo kubabeshaho.

Ati: “Twizeye ko Niger izakora inshingano yayo yo gutuma nta n’umwe muri abo 9 ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa byo guhungabanya umutekano byagize uruhare mu mutekano mucye no kutagira ituze kw’akarere k’ibiyaga bigari mu gihe cy’imyaka za mirongo ishize”.

ONU nta cyo irasubiza ku busabe bwa BBC Gahuzamiryango bwo kugira icyo ivuga ku cyemezo cya Niger. Gusa, Innocent Sagahutu yabwiye BBC Gahuzamiryango ko nta handi hantu bafite ho kwerekeza kuko nta byangombwa bafite.

BBC Gahuzamiryango yabonye kopi y’amasezerano hagati ya ONU na leta ya Niger, yashyizweho umukono ku itariki ya 15 y’ukwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Agaragaza ko muri abo barebwa na yo hiyongeraho na Jérôme-Clément Bicamumpaka, wabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994.

Aya masezerano ateganya ko Niger ibaha ibyangombwa bibaranga nk’abatuye igihugu mu buryo buhoraho. Buri muntu muri bo, ONU ikamuha amafaranga y’inshuro imwe yo kumutunga angana n’amadolari y’Amerika 10,000 (agera kuri miliyoni 10 mu mafaranga y’u Rwanda). ONU kandi ikabarihira amafaranga y’icumbi yo mu mwaka wabo wa mbere muri Niger, nyuma yaho bakazajya bimenya.

Muri ayo masezerano hanagaragaramo ko leta ya Niger “itoherereza cyangwa ngo isubize mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose abantu barekuwe [bavugwa muri aya masezerano] cyangwa babaye abere u Rwanda cyangwa iyindi Leta” ngo babe baburanishwa ku byaha nk’ibyo baburanishijwe muri ICTR.

Iby’ibanze wamenya kuri bo:

  • Protais ZigiranyirazoNi muramu wa Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda. Ni musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana. Uyu mugabo bahimbaga “Z”, bivugwa ko yari afite ububasha bwinshi. Yabaye Perefe wa Ruhengeri mu gihe cy’imyaka irenga 10. Mu mwaka wa 2008 yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 ku byaha bya jenoside, nyuma mu bujurire mu 2009 aba umwere;
  • MajorFrançois-Xavier NzuwonemeyeYari umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance), akaba akomoka mu cyari Kigali Ngari;
  • André NtageruraYabaye Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho muri leta yiswe iy’abatabazi mu 1994. Yarezwe ibyaha bya jenoside mu rubanza rwitiriwe Cyangugu, ariko aza kugirwa umwere mu bujurire mu mwaka wa 2006;
  • Prosper MugiranezaYabaye Minisitiri w’abakozi ba leta. Yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwa Arusha, ariko aza kubihanagurwaho mu bujurire mu mwaka wa 2013;
  • Lt Col Anatole Nsengiyumva: Yari umukuru w’ingabo muri Perefegitura ya Gisenyi;
  • Col Alphonse Nteziryayo: Yahoze ari Perefe wa Butare;
  • Lt Col Tharcisse MuvunyiYabaye umukuru w’icyahoze ari ishuri ry’abasirikare bo mu cyiciro cyo hasi ryo mu mujyi wa Butare, ryitwaga ESO (École des Sous-Officiers);
  • Capt Innocent SagahutuYari yungirije umukuru w’umutwe w’ingabo zigenda imbere y’izindi zikora ubutasi (bataillon de reconnaissance).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *