MALAWI: bamwe mubayobozi bashobora kwisanga murukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC)

nkuko ikinyamakuru intambwe cyagiye kibagezaho ikibazo gikomeye cyane impunzi ziri muri MALAWI zirimo aho abategetsi bacyo gihugu bakoze ibiorwa bya kinyamaswa ibikorwa byo guhungeta impunzi ziri muri MALAWI byumwihariko impunzi z,abanyarwanda ibyo benshi mumpunzi zituye muri MALAWI badashidikanya ko bagambaniwe na reta y,urwanda impunzi zari zimaze gushira impumpu mugihugu cya MALAWI zifite ibikorwa by,ubucuruzi bwatumaga z,ibasha kwibeshaho nyamara hasohotse itegeko rizitegeka kunjya kuba munkambi ya DZALEKA mugihe bari bagitekereeza uko byakorwa kwitegeko rya minisitire ushinzwe umutekano imbere muri icyo gihugu aba police bagose aho impunzi zari zicumbitse kuburyo murucyerera impunzi yakangukaga aba police bicyo gihugu bayiggezeho muburiri bagapakira nkabapakira imyanda bakanjya kujugunya kuri gereza ,ni ibikorwa byabayemo guhungaabanya uburenganzira bw,ibanze bwa muntu muburyo bukomeye kuko abagore bagiye bakorwa kumyanya yabo y,ibanga ,gufungaa bidakurikije amategeko impunzi ziganjemo abagore n,impinja ibi kandi byanasize iheruhuru impunzi zatwarwaga zitanabanje gufataumwenda wo kwifubika ( nubu twandika inkuru biracyaba hamwe na hamwe ndetse nabajugunywe munkambi ntabwo bazi uko ibyabo bizamera cyane ko ibyo bari batunze byamaze kononekara )

ubuyobozi bwa MALAWI kandi bwarabyutse mugitondo butangaza ko bwambuye ubwenegihugu abanyarwanda n,abarundi barenga 360 bwacyeye benshi mubashoramari babanyyyyarwanda batangira guhigwa bukware bamwe barafatwa barafungwa ababishoboye barahunga,ndetse bamwe bahimbirwa ibyaha . muguhungeta impunzi kandi reta ya MALAWI idafite ubushozi bwo gutoranya abanyarwanda yanahungese intore zikorana na reta y,urwanda zo zumvaga ibiba k,umpunzi bitazireba kuburyo byageze no k,umuyobozi wa diaspora muri MALAWI ubu wafunzwe akanoherezwa mu RWANDA ,ibi byose byabaye mugihe impunzi zari zifite ikirego murukiko gisaba ko itegeko rigenga impunzi muri icyo gihugu ryahinduka kuko rihutaza uburenganzira bwa muntu

bamwe mubashoramari bafashwe bagafungirwa mukigo cya gisirikare aribo NGENDAHAYO VINCENT (KANYONI) na MARC SIBO bitabaje urukiko muri ,MALAWI nderse urukiko rutegeka ko barekurwa nyamara bari bamaze koherezwa mu rwanda binyuranye n,amategeko

UKO BYIFASHE KUGEZA UBU

amakuru ikinyamakuru intambwe gikura mubantu bizewe yemeza ko impunzi zo muri MALAWI zitateze ijosi ngo bateme hubwo zakomeje kwirwanaho ,umwe mubahagarariye impunzi muri malawi waganiriye n,ikinyamakuru intambwe ariko utifuje gutangazwa amazina yabanje gushima uburyo abanyarwanda bari hanze ya afrika bitwayemukibazo cyabo ,yagize ati reka mbanze nshime uburyo abanyarwanda b,impunzi bari iburayi amerca ,afrika yepfo ….. bitwaye kandi bakomeje kwitwara baduteye ingufu twabonye ko tutari twenyine kandi tubasaba gukomeza kuko ni urugamba rugikomeaza ,yakomeje avuga ko kwitariki 18 kuwa 7 /2023 bari murukiko rukuru aho baburanaga na reta kukubazo cya MARC na KANYONI aho umucamanza yabajije abunganira reta aho abo bagabo babiri baherereye nuko abunganira reta bagasubiza ko abo bantu bamaze koherezwa mu rwanda umucamanza yahise asaba abunganira abo bagabo kunjya kuri immigration bagakora igenzura ry,uburyo abo bantu bagiyemo banyuma ibimenyetso bikazagezwa kurukiko aho urubanza rwahise rwimurirwa kw,itariki ya 26

abunganira abaregwa kandi bafuza ko murukiko hagaragara abo bareze bagize uruhare mugushimuta abantu babo uwa mbere akaba ari general VINCENT NUNDWE wahoze ari umuyobozi w,ingabo za MALAWI MDFCOMMMENDER) ubu wamaze gusimburwa kuri uwo mwanya aho ashinjwa gukorana na minisitire w,umutekano DZIKALE NGOMA mubikorwa byo guhungeta impunzi aho zimwe zafatwaga zigafungirwa mubigo bya gisirikare

abahagarariye abaregwa kandi bifuje ko na minisitiri w,umutekano mugihugu nawe uregwa muri urwo rubanza yazaboneka murukiko aha bakaba bavuga dr DZKALE NGOMA wahindutse icyamamare kubera gukoresha amagambo ashumuriza abanyagihugu impunzi ngo bazigirire nabi ,uwo minisitire kandi bikaba bivugwa ko usibye na ruswa yaba yarahawe na reta y,urwanda ashobora kuba afitiye inzika bamwe mubashoramari bahoze ari impunzi amakuru agera kukinyamakuru intambwe akavuga ko ubwo uwo minisitiri yari akiri umuntu usanzwe akishakisha yagiye agerageza gushaka gukorana nabo bashoramari mubucuruzi bw,imyak a ariko banjya bagrnda bamukwepa kuko ntagishoro gifatika yabaga afite ,umwe mubacuruzi waganiriye n,ikinyamakuru intambwe avuga ko uno minisitire bose abazi azi naho bataha uzi nuko binjiza amafaranga kuko yabaye mubucuruzi bw,imyaka ariko akabura amasoko

ubwo ikinyamakuru intambwe cyakomezaga kuganira numwe mubayobozi b,impunzi muri MALAWI yavuzeko ubu bakiri gushaka amikoro ngo bakomeze imanza zirimo nurwo bareze basaba ko itegeko rigenga impunzi rihinduka avuga kandi ko hari abanyamategeko mpuzamahanga biyemeje kubagira mubibazo icyo basabwa ari ukubashakira ama transport biryo asaba impunzi gukomeza gushyikiriza komite izihagarariye ubufasha kugirango bigende neza

ABATEGETSI BA MALAWI MURI ICC

umwe mubanyamakuru mpuzamahanga w,umwongereza ufasha kandi ukurikirana ibibazo by,impunzi ubwo yaganiraga n,ikinyamakuru intambwe yakibwiye ko umunyamategeko ukomeye w,umubirigi JEAN FRAMME yamaze gufta urubanza rw,impunzi za MALAWI ndetse arimo arimo gukusanya ibimenyetso byose bituma anjyana abategetsi ba MALAWI murukiko mpuzamahanga ,amakuru yizewe ikinyamakuru intambwe cyamenye ni uko kw,iatariki 5 zukwa 7 uyu munyamatgeko yanyarukiye GENEVE agahura nabahagarariye reta ya MALAWI bakamenyeshwa ibyko bagiyekuregwa murukiko mpuzamahanga nuko abahagarariye MALAWI bagasaba ko habaho ibiganiro mbere yo kuregwa ndetse basaba ibikubiye mukirego ,amakuru ikinyamakuru intambwe cyamenye ni uko uwo munyamategeko yabibashyikirije kw,itariki 9 ubu hakaba hategerejwe icyo reta ibikoraho

umwe mumpunzi ziri MALAWI waganiriye nikinyamakuru intambwe akaba yavuze ko nubwo ibintu bigikomeye bagihungetwa ariko bigenda bigabanya ubukana iyo mpunzi isaba bagenzi bayo gushyira hamwe ubushobozi bafite bakabukoresha bashyigikira abri kubafasha guharanira uburenganzira bwabo nkabantu kuko mugihe bitakorwa ibyo bita ibyabo bashobora kwisanga babyambuwe byose.

tuzakomeza kubakurikiranira ibyiki kibazo

yanditswe na : Obed Ndahayo ( umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *