RWANDA: PAUL KAGAME MUNTAMBARA NABANYAMASENGESHO

ubusanzwe gusenga ni kimwe mubyaranze abanyarwanda kuva gatanga kambere ndetse na mbere y,umwaduko w,abazungu abanyarwanda bagiraga uburyo bwabo bwo gusenga harimo ,guterekera k,ubandwa…..

uku gusenga nubwo bari bataramenya IMANA yo mw,ijuru ariko byarubahwaga kuva k,umwami kugera kuri rubanda bose biyambazaga Imana y,IRWANDA

abanyarwanda bo hambere bakaba barizeraga ko IMANA Y,IRWANDA ariyo itanga imvura …. ndetse hubwo bavugaga ko IMANA yirirwa ahandi igataha IRWANDA

uku kwiringirira mumana nkuko bimeze kubaturanyi b,abarundi mu rwanda byagiye biyoyoka nyuma yaho FPR igereye kubutegetsi kuko abayobozi b,igihugu batigeze baha agaciro IMANA ndetse bamwe mubayobozi bakaba barivugiye ko IMANA bayirasiye kumurindi.ibi turabigarukaho nyuma yaho umukuru w,igihugu cy,urwanda PAUL KAGAME yikomye abanyamasengesho ahoyavuze ko yanyuze aho basakuza nuko yabaza bakamubwira ko bari mugiterane ,KAGAME yahise ashinja abanyamasengesho ubunebwe no kudashaka iterambere yasezeranyije abo bantu bamara iminsi mumasengesho ko azabapakira amakamyo akabafunga kugeza bashyize ubwenge kugihe ,ijambo rya KAGAME ryahise rikurikirwa no gufunga igiterane cy,itorero angirikani cyagombaga kumara iminsi ine ubu abanyamasengesho bakaba bakomeje gueshwa agaciro no gufungwa.

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu 103 baturutse mu bice bitandukanye by’Igihugu baje gusengera mu rugo rw’mugabo witwa  Komezusenge Jacques w’imyaka 52 mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abafashwe ni abasanzwe biyita ‘Abera b’Imana’ bateraniye kwa Komezusenge mu gisharagati yari yubatse mu gipangu cye.

Polisi y’u Rwanda yemeje ko bariya bantu mu ijoro rishyira ku wa 27 Kanama 2023 baguwe gitumo bari mu bitemewe n’amategeko.

SP Jean Bosco Mwumvaneza, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko bafashwe kubera ko ibyo barimo batabisabiye uburenganzira.

Yagize ati “Twabimenye duhawe amakuru n’abaturage, ubu bari ku biro by’Akagari ka Rwambogo aho barimo kuganira n’ubuyobozi, barimo kwigishwa.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko gusenga byemewe ariko ko iyo bidakorewe ahabigenewe, bisaba ko aho bigeye gukorerwa hagomba kubisabirwa mu nzego zibifitiye uruhushya.

Abera b’Imana batawe muri yombi ni abaturutse mu turere 13, turimo dutatu two mu Ntara y’Amajyaruguru, aritwo Musanze, Gakenke na Rulindo. perezida KAGAME kandi yijeje abakirisito ba kiriziya gatorika banjya gusengera ikibeho ko nabo bazapakirwa amakamyo bakanjya gufungwa

kwibasira abanyamasengesho isano n,ikibzo cyabakono

umwe mubasesenguzi waganiriye n,ikinyamakuru INTAMBWE ariko utifuje gutangazwa amazina yabwiye ikinyamakuru intambwe ko dosiye y,abakono ifite aho ihuriye nimyitwarire Kagame arimo kugaragaza kubanyamadini uwo musesenguzi yagize ati ; ni ibintu biboneka KAGAME afite ubwoba yatunguwe no kubona abantu bimbere muri fpr baragaragaye mukwimika umutware w,abakono kuba abantu barateranye kugeza himitswe umutware kagame atabizi ibi byatumye kagame atinya kuburyo abantu bose bateranye azanjya acyeka ko bateraniye kumurwanya,uno musesesenguzi yashoje agira inama kagame kuzibukira agahagarika guhangana n,IMANA kuko ari intambara adashobora gutsinda hubwo hari impungenge ko yazanira igihugu umuvumo

yanditswe na ;Obed Ndahayo (umwana w,umutambyi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *